Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Colonel Patrick Karuretwa

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Colonel Patrick Karuretwa amuha ipeti rya Brigadier General, anamugira umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Brig Gen Karuretwa yahoze ari umunyamabanga wihariye wa Perezida Kagame mu gihe cy’imyaka hafi umunani, guhera mu Ugushyingo 2013 kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo yasimburwaga na Irene Zirimwabagabo.

Kuva icyo gihe yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri diviziyo y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mbere yaho kandi yabaye Umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare n’umutekano mu gihe cy’imyaka ine, guhera muri Nyakanga 2011.

- Kwmamaza -

Muri Kamena 2021 Karuretwa yari umwe muri  ba Ofisiye Bakuru 47 barimo 44 bo mu Ngabo z’u Rwanda na batatu bo muri Polisi, basoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Azamutse mu ntera bwangu cyane ko ku wa 4 Ugushyingo 2019 ari bwo yahawe ipeti rya Colonel, avuye ku rya Lieutenant Colonel.

Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, ingingo ya 35 igena igihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti ryisumbuye, iteganya imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant Colonel ujya ku ipeti rya Colonel n’imyaka itanu kuva kuri Colonel ujya ku ipeti rya Brigadier General.

Hatitawe kuri izo ngingo zose ariko, ririya teka riteganya ko “Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF ashobora kuzamura ku ipeti ryisumbuye Ofisiye uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose.”

Uretse ubumenyi mu bya gisirikare, Brig Gen Karuretwa ni n’umunyamategeko kuko yayize muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1995-2000, anakomereza mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga muri The Fletcher School muri Tufts University mu myaka ya 2008-2009. Yize muri iyo kaminuza n’ibijyanye n’umutekano mpuzamahanga mu 2009-2010.

Perezida Kagame kandi kuri uyu wa Kane yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uheruka kugirwa umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, amuha ipeti rya DCG (Deputy Commissioner-General.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, ari na we ufite mu nshingano Polisi y’u Rwanda.

ACP Rose Muhisoni
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version