Uruhare Rw’U Rwanda Mu Mutekano Wa Centrafrique Ni Ntagereranywa-Gen Depot

Byavuzwe na General Landry Urlich Depot, Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centrafrique ubwo yasuraga Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari.

Akigera yo yakiriwe n’Umuyobozi wa ririya shuri Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti.

Yamweretse gahunda y’amasomo ahatangirwa.

Yamubwiye ati: “Police Training School ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda atanga amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga wa Polisi.”

- Advertisement -

Muri yo  harimo ahabwa abitegura kuba abapolisi bato ndetse n’abitegura kuba ba ofisiye bato.

Hahugurirwa n’abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’abunganira Urwego rw’Uturere mu kwicungira umutekano (DASSO).

CP Niyonshuti yeretse umushyitsi we ibisabwa buri muntu wese kugira ngo yitabire amasomo atangirwa muri PTS-Gishari.

Byose ngo bitangazwa mbere y’uko umuntu aza muri ririya shuri k’uburyo aza azi neza ikimuzanye kandi  Polisi ikagenzura neza ko buri muntu yaje yujuje ibisabwa.

Umuyobozi wa PTS-Gishari yashimiye Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Repubulika ya Centrafrique kuba yasuye ririya shuri.

Yamubwiye ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangira na Centrafrique ubunararibonye mu bintu bitandukanye harimo n’amahugurwa.

Yakiriwe mu cyubahiro cy’Umuyobozi mukuru mu Rwego rw’umutekano

General Landry Urlich Depot yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri rusange uruhare zigira mu mutekano wa Repubulika ya Centrafrique, avuga ko ari icyitegererezo mu bijyanye n’umutekano.

Ngo uruzinduko yagiriye mu Rwanda hari icyo azarwungukiramo.

Yagize ati: “ Uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ni ntagereranwa mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu cya Repubulika ya Centrafrique. Nanejejwe n’amahugurwa atangirwa muri iri shuri, yo ubwayo asobanura ibikorwa tubonana Polisi y’u Rwanda haba hano mu Rwanda n’aho iba yagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.”

Yatangaje ko bidatinze Urwego ayoboye ruzoherereza u Rwanda abantu rukabahugura mu kazi ka gipolisi.

Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centrafrique, General Landry Urlich Depot n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version