Umukuru w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame yaraye yemeje ko izi ngabo zigira umutwe wihariye ushinzwe ubuvuzi. Yahise ashyiraho n’ubuyobozi bukuru bwawo buyobowe na Major General Ephraim Rurangwa.
Rurangwa yari asanzwe ayobora ibitaro bikuru bya gisirikare by’u Rwanda, Rwanda Military Hospital bikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe.
Ishami rya RDF rishinzwe ubuvuzi barihaye izina rya Medical Health Service( MHS), rikazaba rifite umuyobozi wungirije witwa Col.Dr John Nkurikiye usanzwe ari inzobere mu kuvura amaso.
Ubusanzwe ingabo z’u Rwanda zari zifite imitwe mikuru itatu ni ukuvuga izirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’inkeragutabara.
Ubu hiyongereyeho umutwe wa kane.
Mu bo Perezida Kagame yahaye inshingano muri iri shami rishya harimo na Brig. Gen Jean Paul Bitega ngo azabe ashinzwe ibikorwa byose bizakorerwa muri iri shami, ibyo bita bita medical operations command.
Kugira ngo ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare bya Kanombe bikomeze kugira umuhanga kandi ufite ipeti ryo hejuru ubiyobora, Perezida Kagame yahise aha ipeti rya Brigadier General ariha Col. Dr. Eugene Ngoga, aba ari we ashinga kuyobora ibi bitaro.
Undi wahawe iri peti ni Brig General is Chyrsostome Kagimbana, Col. Eric Seruyange, agirwa umuyobozi muri iri shami ushinzwe kurwanya ibyorezo, Lt Col. Leon Ruvugabigwi agirwa umuyobozi ushinzwe imiti n’ibikoresho n’aho Lt Col. Vincent Sugira agirwa umuyobozi ushinzwe amasomo, amahugurwa, ubushakashatsi no guhanga udushya.