Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yibukije RDF Kwirinda Ibiyobyabwenge N’isindwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yibukije RDF Kwirinda Ibiyobyabwenge N’isindwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2022 6:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasirikare barenga 500 baraye barangije amasomo abagira ba  Ofisiye bato bagiriwe inama n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kwitwara neza, bakirinda icyatuma birukanwa mu kazi bidateye kabiri  cyangwa bagahanwa mu bundi buryo bukomeye bazira ibiyobyabwenge, isindwe n’indi mico mibi.

Hari mu muhango waraye ubereye mu kigo cya gisirikare cya Gako kiri mu Karere ka Bugesera.

Perezida Kagame yabwiye bariya basirikare barimo n’umuhungu we Ian Kagame ko ibihe baciyemo batozwa kuba ingabo z’u Rwanda ari iby’agaciro kandi ko bagomba kubizirikana aho bari hose.

Ati: “ …Ndarangiriza ku kintu kijyanye na discipline. Wagira ubumenyi wagira ubushake, wagira ibyo ari byo byose…ntabwo havamo byinshi cyangwa se birambye igihe buri muntu wese ku giti cye ariko noneho ku ngabo muri rusange iyo hatagaragayemo imico, imyifatire myiza ari byo bijyana na discipline.”

Umugaba w’ikirenga w’iingabo z’u Rwanda yavuze ko hari ibishuko byinshi biba biri hanze cyangwa se bijyana n’umwuga  bityo ko bagomba kubimenya bakabyirinda.

Yababwiye ko kugira ngo bazagire ubuzima bwiza, bagire akazi keza kandi n’igihugu kibone icyo kubatezemo, ari ngombwa ko bagira ikinyabupfura, discipline, imyifatire n’imico myiza.

Ati: “ Hanze aha hari ibishuko byinshi, birimo ibiyobyabwenge, isindwe ndetse n’indwara nyinshi zijyana no kutifata neza zihitana ubuzima bw’abantu. Icyo tubifuriza rero kandi tubatezeho amaso ni uko ibyo mwize, umurimo mukora muwukorana discipline hakavamo ibyo twifuza namwe kandi ubundi ari byo mwifuza cyangwa mukwiye kuba mwifuza.”

Yunzemo ko iryo jambo ababwiye bagomba kurizirikana kuko ngo ntabwo byakumvikana ukuntu baba bamaze igihe kingana kuriya batozwa, biga,  bakanyura mu bikomeye byose, bakaba bageze ubwo bambara impeta za gisirikare, hanyuma bakananirwa n’imico myiza hanyuma ejo hatarashira n’umwaka abantu bakumva ko runaka yirukanwe mu ngabo kandi yarazigiyemo abishaka cyangwa yahanwe mu bundi buryo bukomeye kandi yashoboraga kubyirinda.

Ingabo zahawe ipeti rya Sous- Lieutenant ribagira ba ofisiye bato.

Uretse kubacyebura ngo bazirinde imyitwarire idakwiye ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame yanababwiye ko muri iki gihe, ingabo z’u Rwanda zubakwa mu buryo bw’umwuga no kurinda amajyambere yarwo aho kuba ingabo zishoza intambara.

Ngo ni ingabo  ziga ibintu bitandukanye bigamije guteza imbere u Rwanda no kurinda ibyo igihugu cyubaka.

Ku byerekeye kurwana intambara, Perezida Kagame yavuze ko nayo kuyirwana bisaba kugira ubumenyi ariko cyane cyane umutima wo gushaka gutsindira ibyawe ntihagire ubikunyaga.

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yashimiye ababyeyi bemerera abana babo kujya mu ngabo z’u Rwanda kuko ari umwuga ugirira igihugu akamaro.

TAGGED:featuredIngaboKagameRDFRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Koreya Y’Epfo Irigamba Guhanura Indege Z’Iya Ruguru
Next Article Abamotari B’i Rubavu Baravugwaho Gukorana N’Abanyabyaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?