Perezida Kagame Yibukije RDF Kwirinda Ibiyobyabwenge N’isindwe

Abasirikare barenga 500 baraye barangije amasomo abagira ba  Ofisiye bato bagiriwe inama n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kwitwara neza, bakirinda icyatuma birukanwa mu kazi bidateye kabiri  cyangwa bagahanwa mu bundi buryo bukomeye bazira ibiyobyabwenge, isindwe n’indi mico mibi.

Hari mu muhango waraye ubereye mu kigo cya gisirikare cya Gako kiri mu Karere ka Bugesera.

Perezida Kagame yabwiye bariya basirikare barimo n’umuhungu we Ian Kagame ko ibihe baciyemo batozwa kuba ingabo z’u Rwanda ari iby’agaciro kandi ko bagomba kubizirikana aho bari hose.

Ati: “ …Ndarangiriza ku kintu kijyanye na discipline. Wagira ubumenyi wagira ubushake, wagira ibyo ari byo byose…ntabwo havamo byinshi cyangwa se birambye igihe buri muntu wese ku giti cye ariko noneho ku ngabo muri rusange iyo hatagaragayemo imico, imyifatire myiza ari byo bijyana na discipline.”

- Advertisement -

Umugaba w’ikirenga w’iingabo z’u Rwanda yavuze ko hari ibishuko byinshi biba biri hanze cyangwa se bijyana n’umwuga  bityo ko bagomba kubimenya bakabyirinda.

Yababwiye ko kugira ngo bazagire ubuzima bwiza, bagire akazi keza kandi n’igihugu kibone icyo kubatezemo, ari ngombwa ko bagira ikinyabupfura, discipline, imyifatire n’imico myiza.

Ati: “ Hanze aha hari ibishuko byinshi, birimo ibiyobyabwenge, isindwe ndetse n’indwara nyinshi zijyana no kutifata neza zihitana ubuzima bw’abantu. Icyo tubifuriza rero kandi tubatezeho amaso ni uko ibyo mwize, umurimo mukora muwukorana discipline hakavamo ibyo twifuza namwe kandi ubundi ari byo mwifuza cyangwa mukwiye kuba mwifuza.”

Yunzemo ko iryo jambo ababwiye bagomba kurizirikana kuko ngo ntabwo byakumvikana ukuntu baba bamaze igihe kingana kuriya batozwa, biga,  bakanyura mu bikomeye byose, bakaba bageze ubwo bambara impeta za gisirikare, hanyuma bakananirwa n’imico myiza hanyuma ejo hatarashira n’umwaka abantu bakumva ko runaka yirukanwe mu ngabo kandi yarazigiyemo abishaka cyangwa yahanwe mu bundi buryo bukomeye kandi yashoboraga kubyirinda.

Ingabo zahawe ipeti rya Sous- Lieutenant ribagira ba ofisiye bato.

Uretse kubacyebura ngo bazirinde imyitwarire idakwiye ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame yanababwiye ko muri iki gihe, ingabo z’u Rwanda zubakwa mu buryo bw’umwuga no kurinda amajyambere yarwo aho kuba ingabo zishoza intambara.

Ngo ni ingabo  ziga ibintu bitandukanye bigamije guteza imbere u Rwanda no kurinda ibyo igihugu cyubaka.

Ku byerekeye kurwana intambara, Perezida Kagame yavuze ko nayo kuyirwana bisaba kugira ubumenyi ariko cyane cyane umutima wo gushaka gutsindira ibyawe ntihagire ubikunyaga.

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yashimiye ababyeyi bemerera abana babo kujya mu ngabo z’u Rwanda kuko ari umwuga ugirira igihugu akamaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version