Perezida Paul Kagame yasabye abatuye Turikiya kwihangana kubera inkongi iherutse kwibasira Hoteli igahitana abantu 76 bamaze kubarurwa kugeza ubu.
Ubutumwa bwo kwihanganisha iki gihugu Kagame yabugeneye mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.
Inkongi yibasiye Hoteli yitwa Ski Resort iri mu Ntara ya Bolu mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’iki gihugu.
Ku wa Mbere tariki 20, Mutarama 2025, nibwo ibi byago byagwiririye Turikiya.
Hoteli yahiye yari irimo abantu 234 baje kuharuhukira.
Kuri X, Kagame yanditse ati: “ Ndihanganisha mbikuye ku mutima Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Turkey ku bw’umuriro wadutse kuri Ski Resort. Twifatanyije n’imiryango yose yabuze abayo n’abandi bagizweho ingaruka n’ibi byago. Kandi twifurije gukira vuba abakomeretse”.
Minisitiri w’ubutabera w’iki gihugu yatangaje ko kuzimya iyi nkongi byakozwe mu masaha 12 kandi ko hari abantu icyenda bakekwaho uruhare muri iyi nkongi bamaze gutabwa muri yombi.
Bivugwa kandi ko hari abantu 51 bamaze gukomerekera muri iriya nkongi, umwe akaba yakomeretse bikomeye abandi 17 bamaze gusezererwa mu bitaro.
Amakuru avuga ko iriya nkongi yatangiriye muri restaurant iri muri yo hoteli ikomereza ahandi kugeza ubwo hoteli ihiye bikomeye.