Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yishimiye Kwakirwa Kwa DRC muri EAC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yishimiye Kwakirwa Kwa DRC muri EAC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2022 6:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Repubulika ya Demukarasi ya Congo yakiriwe mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba ari ikintu cyo kwishimirwa. Kagame yashimiye n’Abakuru b’ibindi bihugu byari bisanzwe muri uyu muryango kubera ko bashishoje bacyemerera DRC kuwuzamo.

By’umwihariko yashimiya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyobora uyu muryango, amushimira ko yatumije iriya Nama yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba umunyamuryango wawo.

Inama Idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba yateranye kuri uyu wa Kabiri taliki 29, Werurwe, 2022 niyo yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba Umunyamuryango wa EAC.

President Kagame is now participating in the virtual 19th Extraordinary Summit of the East African Community Heads of State, chaired by President Uhuru Kenyatta during which the Heads of State have all agreed to admit the DRC into @jumuiya. pic.twitter.com/8MpBi7Pyoq

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 29, 2022

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uyu Muryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ibyo ni Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo  u Rwanda,u  Burundi na Repubulika ya Sudani y’Epfo.

Imibare yerekana ko abatuye uyu Muryango bose hamwe ari abantu miliyoni 170.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugeza ubu ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90.

Kuba yemewe nk’umunyamuryango, byatumye abatuye  ibihugu bigize uyu muryango baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.

- Advertisement -

Nigeria ifite abaturage bagera kuri miliyoni 210.

Igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.

Gifite ubuzo bwa kilometero kare miliyoni2.4 mu gihe EAC ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8

Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique

Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri  bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bikora ku nyanja y’u Buhinde.

Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’umuryango wa EAC ungana na miliyali 193.7 z’amadorali n’aho uwa  DRC ungana na miliyali 50 z’amadorali ya Amerika.

Kwakira iki gihugu muri EAC bizatuma  igira ubukungu bungana na miliyali 243.7.

N’ubwo Abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba Umunyamuryano wayo, iki gihugu kibamo imitwe y’iterabwoba harimo na ADF na FDLR iri muyifatwa nk’ikora iterabwoba.

Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.

Perezida Kagame yishimiye ko DRC yemewe nk’Umunyamuryango wa EAC
Perezida Tshisekedi yari ategereje ko bagenzi be bemerera igihugu cye kuba umwe muri bo
Itsinda rya Sudani y’Epfo ryari rikurikiye aya matora
Uhuru Kenyatta niwe uyobora EAC muri iki gihe
TAGGED:DRCEACfeaturedKagameKenyattaRwandaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afghanistan: Nta Mugore Wemerewe Kujya Mu Ndege Adaherekejwe N’Umugabo
Next Article ‘Bidasubirwaho’ Busingye Yakiriwe Nka Ambasaderi W’u Rwanda Mu Bwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?