Umukuru w’u Rwanda yageze muri Kenya kuri uyu wa Mbere mu nama yatumijwe na Perezida Uhuru Kenyatta yo kwiga ku mutekano muke umaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Muri Kenya yahahuriye na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Félix Tshisekedi ndetse na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.
Undi Mukuru w’igihugu witabiriye iriya nama ni uw’u Burundi witwa Evariste Ndayishimiye
Hari na Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir Mayardit ndetse na Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya John Stephen Simbachawene wari uhagarariye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.
Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hamaze iminsi intambara yatangijwe n’Umutwe wa M23.
Abarwanyi bawo bavuga ko bashaka ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bubaha uburenganzira bukubiye mu masezerano impande zombi zagiranye mu mwaka wa 2010.
Umutwe wa gisirikare( ufite n’ishami rya politiki) Mouvement du 23 Mars( M23) hashize amezi atatu utangaje ko ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwagiriye nabi abasirikare bawo bamanitse amaboko bakemera gushyira intwaro hasi.
Muri icyo gihe amakuru yatangwaga n’ubuyobozi bw’uyu muryango yavugaga ko ingabo za Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo zabarasagaho bikomeye aho bari baraciye ingando muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo M23 iherutse gusohora yanditsemo ko ubuyobozi bw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zahisemo kugaba ibitero ku barwanyi bazo biyemeje kumanika amaboko bakayoboka ubutegetsi bwa Tshisekedi nk’uko yabisabye.
Rivuga ko ibikorwa byose bikorwa nta mpuhwe kandi no n’abasivili babigwamo.
Hari abarwanyi ba M23 bahisemo kumanika amaboko mu rwego rwo kubahiriza gahunda y’ubumwe bw’abatuye kiriya gihugu yatangijwe na Perezida Tshisekedi hagamijwe ko Igice cy’i Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo gitekana.
Mbere y’uko intambara yeruye yaduka, M23 yavugaga ko hari inzandiko nyinshi yoherereje ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’Umuhuzabikorwa mu Masezerano y’amahoro hagati y’impande zari zihanganye yiswe National Monitoring Mechanism of the Addis Ababa Framework Agreement.
Muri zo harimo ko abarwanyi bayo bemeye kumanika amaboko ndetse ko bazakurikiza n’ibindi byose biyakubiyemo nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisabye.
Handitsemo ko taliki 21, Nzeri, 2020 abo muri M23 bandikiye Perezida Felix Tshisekedi ibaruwa bamubwira ko bemeye gushyira intwaro hasi kandi bakayoboka ubutegetsi bwe nta yandi mananiza.
Major Willy Ngoma uvugira uyu Muryango yagiz ati: “ Nyuma rero twohereje intumwa i Kinshasa ngo zijye kwifatanya n’abandi mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe harimo n’uko twemeye gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza.”
Willy Ngoma arondora urutonde rw’inzandiko bandikiye Perezida.
Intumwa za M23 zamaze yo igihe kirekire ziganira n’abandi bari baje muri biriya biganiro.
Bidatinze zasabwe gutaha zigasubira mu birindiro byazo, zitegereje ko gahunda yo kuzaka intwaro itangizwa.
Ubuvugizi bwa M23 buvuga ko bwatunguwe mu minsi micye yakurikiyeho kuko ngo bagiye kubona babona bagabweho ibitero n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Birumvikana ko nabo bitabaye!
Ikindi kibatangaza ngo ni uko hari n’umwe mu bayobozi bakuru muri Leta ya Tshisekedi witwa Gilbert Kankonde woherereje Perezida Tshisekedi urwandiko amumenyesha ko abarwanyi ba M23 biteguye gushyira intwaro ariko ntagire icyo amusubiza!
Uwo muyobozi yasabaga Umukuru w’igihugu gufasha iriya gahunda binyuze mu gusaba ababifite mu nshingano kwihutisha itangwa ry’imari yari bukoreshwe muri kiriya gikorwa.
Kubera ibi byose, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bigaragara neza ko Leta yahisemo inzira y’intambara aho guhitamo iy’amahoro.
Bwemeza ko abarwanyi bawo bazirwanaho kandi ko babifitiye ubushobozi.
Bidatinze intambara yeruye yarabaye ndetse ubu imaze gufata indi ntera.