Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ya G20 i Roma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ya G20 i Roma

admin
Last updated: 29 October 2021 5:31 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yitabiriye ubutumire bw’inama y’iminsi ibiri izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 20 bikize ku Isi (G20), izabera i Roma mu Butaliyani ku wa 30-31 Ukwakira 2021.

Ni inama izibanda ku bijyanye n’ubuzima n’izahuka ry’ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, imihindagurikire y’ibihe n’ingufu.

G20 ihuza ibihugu bifite nibura 80% by’umusaruro mbumbe w’isi yose, 75% by’ubucuruzi bwose na 60% by’abaturage b’uyu mubumbe.

Ibyo bihugu ni Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, Mexico, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Saudi Arabia, Korea y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi. Espagne nayo itumirwa nk’umushyitsiuhoraho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Buri mwaka kandi uretse biriya bihugu 20, izi nama zitabirwa n’ibindi bihugu byatumiwe, ari narwo rwego Perezida Kagame yitabiriyemo inama. Hanatumirwa n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’indi ihuza uturere.

President Kagame has arrived in Italy where he will be participating in the two day #G20RomeSummit of Heads of State and Government, convening world leaders for discussions focused on health, economic recovery, climate and energy.

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 29, 2021

Ni inama izabera muri Rome Convention Centre ‘La Nuvola’.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yatangaje ko azitabira iriya nama mu buryo bw’amashusho, kimwe na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida.

Ni mu gihe Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden we azitabira iyo nama mu buryo bw’imbonankubone.

- Advertisement -

Iyi nama kandi ihuza ibihugu byihariye 80% bya carbon yoherezwa mu kirere, biri mu rugendo rwo kuganira ku ntambwe zikeneye guterwa mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe, mbere y’inama izwi nka  COP26 izabera muri Scotland guhera ku Cyumweru.

Hari amakuru ko ibi bihugu bishaka kunoza uburyo bwatuma ibihugu bikize bikusanya miliyari $100 ku mwaka, zafasha ibihugu bikennye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

 

TAGGED:featuredG20 Rome SummitPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Abanyarwanda Bazajya Kurira Ubunani Kuri Tanganyika?
Next Article CANAL+ Rwanda Mu Bufatanye Bwo Kurengera Ibidukikije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?