Perezida Paul Kagame yitabiriye ubutumire bw’inama y’iminsi ibiri izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 20 bikize ku Isi (G20), izabera i Roma mu Butaliyani ku wa 30-31 Ukwakira 2021.
Ni inama izibanda ku bijyanye n’ubuzima n’izahuka ry’ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, imihindagurikire y’ibihe n’ingufu.
G20 ihuza ibihugu bifite nibura 80% by’umusaruro mbumbe w’isi yose, 75% by’ubucuruzi bwose na 60% by’abaturage b’uyu mubumbe.
Ibyo bihugu ni Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, Mexico, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Saudi Arabia, Korea y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi. Espagne nayo itumirwa nk’umushyitsiuhoraho.
Buri mwaka kandi uretse biriya bihugu 20, izi nama zitabirwa n’ibindi bihugu byatumiwe, ari narwo rwego Perezida Kagame yitabiriyemo inama. Hanatumirwa n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’indi ihuza uturere.
President Kagame has arrived in Italy where he will be participating in the two day #G20RomeSummit of Heads of State and Government, convening world leaders for discussions focused on health, economic recovery, climate and energy.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 29, 2021
Ni inama izabera muri Rome Convention Centre ‘La Nuvola’.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yatangaje ko azitabira iriya nama mu buryo bw’amashusho, kimwe na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida.
Ni mu gihe Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden we azitabira iyo nama mu buryo bw’imbonankubone.
Iyi nama kandi ihuza ibihugu byihariye 80% bya carbon yoherezwa mu kirere, biri mu rugendo rwo kuganira ku ntambwe zikeneye guterwa mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe, mbere y’inama izwi nka COP26 izabera muri Scotland guhera ku Cyumweru.
Hari amakuru ko ibi bihugu bishaka kunoza uburyo bwatuma ibihugu bikize bikusanya miliyari $100 ku mwaka, zafasha ibihugu bikennye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.