Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahurira mu Nama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) bahuriye muri Angola, mu nama iganirirwamo ibijyanye na politiki n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.
Ni inama yateranye ku butumire bwa Perezida João Lourenço wa Angola nka Perezida w’agateganyo wa ICGLR, Perezida Faustin Touaderá wa Centrafrique, Perezida Paul Kagame, Perezida wa Repubulika ya Congo , Dennis Sassou Nguesso na Major General Ibrahim Jaber wari uhagarariye Sudan.
Ni ku nshuro ya kabiri, mu gihe kitarenze amezi atatu, abayobozi ba ICGLR bahuriye mu murwa mukuru wa Angola, ngo basesengure uko ibintu bimeze muri Centrafrique.
Inama iheruka yabaye ku wa 29 Mutarama.