Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Abasirikare b’u Rwanda Muri Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Abasirikare b’u Rwanda Muri Mozambique

admin
Last updated: 20 September 2021 4:48 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yashimiye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ni ubutumwa bashyikirijwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Lt Gen Muganga ari muri Mozambique mu ruzinduko rw’iminsi ine, aho yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga.

Ni Intara Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM) bamaze kwirukanamo inyeshyamba zigendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, mu bice bya Mocimboa da Praia n’utundi duce twa Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Mbau, Mapalanganha, Tete, Njama, Quelimane.

RDF na FADM baheruka kwirukana abo barwanyi no mu duce twa Siri I na Siri II hasaga n’ibirindiro bikomeye bari basigaranye.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko ubwo yari amaze kugera mu gace ka Mocimboa da Praia kuri uyu wa Gatandatu, Lt Gen Muganga yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana.

Yamugejejeho intambwe imaze guterwa mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

Lt Gen Mubarakh Muganga yahuye n’abasirikare b’u Rwanda, abashimira akazi gakomeye bakomeje gukora kuva bagera muri Mozambique.

Minisiteri y’Ingabo yakomeje iti “Yabagejejeho ubutumwa bw’ishimwe bw’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ku mutekano umaze kugerwaho kuva izo ngabo zagera muri Cabo Delgado.”

Gen Muganga yabasabye gukomeza umurava no kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda mu butumwa barimo.

 

Lt Gen Mubarakh Muganga ari muri Cabo Delgado
Lt Gen Muganga ageza ubutumwa ku basirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado
Aba basirikare bamaze kubohora ibice byinshi byari byarafashwe n’umutwe witwaje intwaro
TAGGED:Cabo DelgadofeaturedMozambiqueMubarakh MugangaRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkuru Y’Agahomamunwa Ivugwamo Perezida Wa Mozambique
Next Article Iby’Ingenzi Byaranze Rusesabagina Kuva Yafatirwa Mu Rwanda, Akajya Mu Rukiko …
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?