Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Abasirikare b’u Rwanda Muri Mozambique

Perezida Paul Kagame yashimiye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ni ubutumwa bashyikirijwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Lt Gen Muganga ari muri Mozambique mu ruzinduko rw’iminsi ine, aho yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga.

Ni Intara Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM) bamaze kwirukanamo inyeshyamba zigendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, mu bice bya Mocimboa da Praia n’utundi duce twa Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Mbau, Mapalanganha, Tete, Njama, Quelimane.

RDF na FADM baheruka kwirukana abo barwanyi no mu duce twa Siri I na Siri II hasaga n’ibirindiro bikomeye bari basigaranye.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko ubwo yari amaze kugera mu gace ka Mocimboa da Praia kuri uyu wa Gatandatu, Lt Gen Muganga yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana.

Yamugejejeho intambwe imaze guterwa mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

Lt Gen Mubarakh Muganga yahuye n’abasirikare b’u Rwanda, abashimira akazi gakomeye bakomeje gukora kuva bagera muri Mozambique.

Minisiteri y’Ingabo yakomeje iti “Yabagejejeho ubutumwa bw’ishimwe bw’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ku mutekano umaze kugerwaho kuva izo ngabo zagera muri Cabo Delgado.”

Gen Muganga yabasabye gukomeza umurava no kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda mu butumwa barimo.

 

Lt Gen Mubarakh Muganga ari muri Cabo Delgado
Lt Gen Muganga ageza ubutumwa ku basirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado
Aba basirikare bamaze kubohora ibice byinshi byari byarafashwe n’umutwe witwaje intwaro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version