Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Gen Mahamat Uyobora Chad
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Gen Mahamat Uyobora Chad

admin
Last updated: 16 August 2021 10:38 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yoherereje ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby Itno, Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Chad mu nzibacyuho. Yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.

Mahamat Idriss Déby w’imyaka 37 ayobora Chad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata, Se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwari ruhanganishije inyeshyamba n’ingabo za Leta.

Dr Biruta yakiriwe na Gen Mahamat i N’Djamena kuri iki Cyumweru. Ntabwo ibikubiye muri ubwo butumwa byatangajwe.

Yanditse kuri twitter ati “Umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda, Bwana Vincent Biruta, yanshyikirije kuri iki gicamunsi, ubutumwa bwa perezida w’u Rwanda, @PaulKagame.”

Minisitiri Biruta na we yamushimiye buuryo yakiriwe n’inama bagiranye.

Merci Excellence @GmahamatIdi pour l’accueil et l’excellente réunion! https://t.co/YRAFodkuNB

— Vincent Biruta (@Vbiruta) August 15, 2021

Ntabwo ubwo butumwa bwatangajwe, gusa Dr. Biruta yoherejwe muri Chad nyuma y’uko ku wa 6 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Abdelkerim Deby Itno uyobora ibiro bya Gen Mahamat, akaba n’intumwa ye yihariye.

Ni urugendo rwakozwe mu gihe guverinoma y’inzibacyuho ya Chad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu gihe ikomeje kureba uko yashyira igihugu ku murongo.

Kuva yajya ku butegetsi, Mahamat yakomeje kwiyegereza abantu bo mu muryango we, aho yagize murumuna we Abdelkerim Idriss Déby w’imyaka 29, umuyobozi w’ibiro bye, anamugira intumwa ye yihariye.

Perezida Déby Itno akiriho, muri Nyakanga 2019 yagize Abdelkerim umuyobozi wungirije w’ibiro bye. Ni umusore waminuje mu bya gisirikare, mu ishuri rikomeye rya West Point.

Muri Gicurasi nibwo ubuyobozi bwa gisirikare (Transitional Military Council) buyoboye Chad, bwashyizeho guverinoma y’inzibacyuho. Igizwe n’abaminisitiri 40 n’ababungirije.

Iyo guverinoma iheruka kwiyemeza kugarura demokarasi mu gihugu mu nzibacyuho y’amezi 18, ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi batemera kuko bavuga ko habayeho kudeta (coup d’état) ya gisirikare.

Mahamat yahise anashyiraho minisiteri y’ubwiyunge mu gihugu, iyoborwa na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, akaza kugirwa umujyanama wa Idris Déby mu 2019.

Perezida Déby yitabye Imana amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora ya perezida yo ku wa 11 Mata, ubwo yari amaze gutorerwa manda ya gatandatu, nyuma y’imyaka 30 ayobora icyo gihugu.

TAGGED:ChadDr Vincent BirutafeaturedGen Mahamat Idriss Déby ItnoPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyabugogo Abitwa marine bakabije ubujura || biba mumodoka igenda
Next Article Ingabo Zidasanzwe Z’Amerika Muri Congo-Kinshasa Kurwanya Iterabwoba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?