Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yageze i Kigali, mu ruzinduko yatangaje ko rugamije gufungura paji nshya mu mubano n’u Rwanda.
Ni we perezida wa kabiri w’u Bufaransa ugiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Undi wabikoze ni Nicolas Sarkozy.
Mbere yo guhaguruka i Paris yanditse kuri Twitter ati “Mu gihe ngiye guhaguruka nerekeza i Kigali, mfite icyizere gikomeye: mu masaha make ari imbere, turandikira hamwe paji nshya mu mubano wacu n’u Rwanda na Afurika.”
Au moment de décoller pour Kigali, j’ai une conviction profonde : au cours des prochaines heures, nous allons écrire ensemble une page nouvelle de notre relation avec le Rwanda et l’Afrique.
— Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) May 26, 2021
Biteganyijwe ko Macron asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi. Ruruhukiyemo imibiri isaga 250 000.
Biteganyijwe ko ahavugira ijambo, ku buryo hitezwe kureba niba asaba imbabazi ku ruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni uruhare rwashimangiwe na raporo ebyiri zitandukanye, zirimo iyakozwe na komisiyo Macron ubwe yishyiriyeho, n’indi yakozwe n’u Rwanda.
Umujyanama we yabwiye RFI ko “Ni ngombwa ko hagira ikivugwa ku ruhare rw’u Bufarana muri kiriya gihe cyo hagati ya 90 na 94.”
Biteganyijwe kandi ko Macron na Perezida Paul Kagame bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.