Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko yaje mu Rwanda yitwaje inkingo zisaga 100.000 za COVID-19, agaragaza ubushake bwo gukomeza gukorana mu guhangana n’iki cyorezo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, Macron yavuze ko u Bufaransa bwakomeje gufatanya n’u Rwanda mu bijyanye no guhangana na COVID-19.
Uretse gufatanya mu kubona inkingo, ubu harimo kunozwa ubufatanye bwo gusangira ikoranabuhanga ryo kuzikora.
Macron yakomeje ati “Uyu munsi mu gitondo twazanye inkingo zisaga ibihumbi 100 zigenewe igihugu cyanyu, binyuze muri gahunda ya COVAX.”
Uretse mu bijyanye n’inkingo, Macron yanavuze ko guhera mu 2020, Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere, AFD, cyahaye u Rwanda inkunga igera muri miliyoni zisaga 100 z’amayero mu kurufasha guhangana na COVID-19, ndetse hari indi mishinga iri mu nzira.
Yavuze ko muri rusange kuva mu 2019 hamaze gutangwa miliyoni zisaga miliyoni 130 z’amayero, mu mishinga irimo amashanyarazi mu cyaro n’amahugurwa.
Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byiyemeje kugeza kure ubwo bufatanye, muri gahunda ya miliyoni 500 z’amayero hagati ya 2019-2023, azakoreshwa mu bintu binini birimo kuganirwaho n’u Rwanda, by’umwihariko mu buzima, ikoranabuhanga na Francophonie.
Perezida Kagame yashimiye Macron wahaye u Rwanda iriya mpano.
Ati “Wakoze kuza witwaje inkingo zari zikenewe cyane, ndatekereza ko byafashe umwanya munini mu ndege yawe, washoboraga kuzana abantu benshi ariko washatse uko wabona umwanya w’inkingo. Twari tuzikeneye cyane kandi ndatekereza ko ari cyo inshuti ziberaho.”
Ntabwo hatangajwe ubwoko bwa ziriya nkingo.
Kugeza ubu abantu babamze gukingirwa mu Rwanda ni 350.400.
Intego ni ugukingira abaturarwanda miliyoni 7.8 mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.