Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Ndayishimiye Arashaka Guca Abayobozi B’Intakoreka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye Arashaka Guca Abayobozi B’Intakoreka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2023 8:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yayoboraga umuhango wo gushyira ho Guverineri mushya w’Intara ya Rumonge, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abayobozi bigize intakoreka ngo barakomeye, bari bakwiye kubivamo bakubaha ababayobora.

Umuhango wo kwimika Guverineri mushya wa Rumonge witwa Léonard Niyonsaba wabereye kuri Stade Izere.

Perezida  Evariste Ndayishimiye yavuze ko bibabaje kuba hari abayobozi bagitekereza ko igihugu kikiri mu bihe by’intambara ya kinyeshyamba.

Avuga ko u Burundi bwabaye igihugu cy’amahoro, kiri kwiyubaka kandi ko buri muturage wacyo akwiye kubaha abamuyobora, buri muyobozi akamenya ko gukorana n’abandi ari byo bimugeza ku ntego yihaye.

Yabwiye Guverineri Léonard Niyonsaba ko mu nshingano zihutirwa afite harimo iyo gukuraho burundu abantu bigize rutare badashaka kumvira gahunda ya guverinoma irimo n’imiyoborere iboneye y’Intara ya Rumonge.

Yibukije Niyonsaba ko ari we Guverineri wa Rumonge, ko ntawe ukwiye kumuvugiramo cyangwa ngo ajye yitambika imigambi ye.

Perezida Ndayishimiye yabwiye Guverineri Léonard Niyonsaba ati: “ Hari abibwira ko ari intakoreka muri iyi Ntara. Uzagusuzugura nanjye azaba ansuzuguye, ubwo uzakore igikwiye.”

Hagati aho hari abantu bahoze bayobora Komite z’Intara ya Rumonge bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Muri bo harimo uwahoze ayibereye Guverineri witwa Consolateur Nitunga waje kugirwa umujyanama muri Ambasade y’u Burundi i Kinshasa.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyanditse ko Consolateur Nitunga ari hafi guhamagazwa mu Burundi kugira ngo agire ibyo abazwa ku ruhare yagize mu  inyerezwa ry’amafaranga yavanywe mu kigega cya Leta.

Mu Ukuboza, 2022 hari abandi bayobozi barimo uwa Komini ya Bugarama, Rumonge na Buyengero batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Izi zose ni Komini zigize Intara ya Rumonge.

TAGGED:AbayoboziBurundiNdayishimiyeRumongeRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Iby’Imodoka Zishaje Zitwara Abanyeshuri Byasubiwemo
Next Article Umubano W’u Bushinwa N’Afurika Ukomeje Kwaguka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?