Felix Tshisekedi yongeye kwemeza ko ubutegetsi bwe butazigera na rimwe buganira n’ubuyobozi bwa M23. Ni amagambo yavugiye mu Nama y’Abaminisitiri yaraye ateranyije mu ngoro yiswe la Cité de l’Union africaine iri i Kinshasa.
Umuvugizi wa Guverinoma ye witwa Patrick Muyaya yavuze ko ibyo kuganira na M23 biherutse gutangwa n’u Rwanda nk’ingingo ikomeye mu biganiro by’amahoro, nta gaciro ifite.
Iyi ngingo yayivuzeho nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 15, Ukuboza, 2024 inama yari buhuze Perezida Kagame na Tshisekedi itabaye kubera ko u Rwanda rwavuze ko rutakwitabira inama y’Abakuru b’ibihugu kandi iya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga yayibanjirije hari ingingo itumvikanyeho.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangaje ko iyo ngingo yari iy’uko M23 igomba guhabwa umwanya mu biganiro bigamije amahoro mu gace imaze iminsi iri kurwaniramo n’ingabo za DRC.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda n’iryo mu mahanga ko ibyo gushyira M23 mu biganiro by’amahoro ari ingingo bamaze amasaha icyenda baganiraho biranga.
Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, Tshisekedi yavuze ko inama yasubitswe tariki 15, Ukuboza, 2024 yari igamije kwemeza umushinga wo kugarura amahoro mu Karere kandi ko ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bari barabyemeranyijeho mu buryo busesuye.
Ni ibyo yise ‘négocié et préparé de bonne foi’.
Yunzemo ko ibyo u Rwanda rwakoze byakomye mu nkokora umushinga wo kugarura amahoro ndetse rwerekana ko rugamije gutambamira intambwe yari igezweho muri uwo mujyo nk’uko byateganyijwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.
Kubera iyo mpamvu, Felix Tshisekedi yemeje ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo idashobora kwicara ngo iganire na M23.
Icyakora, Muyaya avuga ko i Kinshasa biyemeje gukomeza gushyigikira umugambi w’amahoro wateguwe n’umuhuza ari we Angola.
Ibyo kandi bizajyanirana no gukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu no gukora ibishoboka byose ntihagire ubutaka na buto buguma mu biganza by’umwanzi.
Ikibazo cya M23 na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kiri mu biganirwaho kenshi mu biganiro by’Abadipolomate basura cyangwa bakorera mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo.
U Rwanda ruvuga ko abantu ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC kireba bwa mbere ari abaturage bayo bagize M23 n’abayobozi ba DRC.