Perezida Ndayishimiye Yashyize Ibuye Ahazubakwa Stade Nshya

Abaturage bifatanyije na Perezida wabo Evariste Ndayishimiye mu gikorwa ryo gusiza no gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa  Stade. Ni mu gace ka Masinzira mu Nkengero z’Umurwa mukuru w’u Burundi ari wo Gitega.

Busanganywe Stade imwe yitwa Stade Intwari. Mbere yabanje kwitirirwa igikomangomba Louis Rwagasore ariko taliki 01, Nyakanga, 2019 ihindurirwa izina yitwa Stade Intwari.

U Burundi buri mu mishinga igamije kuzamura ubukungu bwabwo no gutuma abaturage bongera gutakana, bagakora ubucuruzi.

- Kwmamaza -

Iyo mishinga iri mu nzego zitandukanye ariko imishinga minini irimo n’uheruka kwigwaho ni uwo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzabuhuza na Tanzania.

Ni umushinga uherutse kwigwaho mu Nama y’Abaminisitiri yateranye mu ntangiriro z’Icyumweru kiri kurangira.

Hari ku wa Gatatu ubwo Inama ya Guverinoma y’u Burundi yateranaga iyobowe na Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi.

Ni inama yize ku ngingo icumi zirimo n’iyubakwa rya Gari ya moshi.

Bize kandi uko abaturage b’u Burundi batangira kwitabira isoko ry’imari n’imigabane bigakorwa binyuze muri Banki Nkuru ya Repubulika y’u Burundi.

Baranasuzumwe aho umushinga wo gushyiraho Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ugeze.

Bariga kandi ku miterere y’umushinga w’Itegeko rigena sitati y’Abakozi mu Nteko ishinga amategeko y’u Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version