Minisitiri W’Urubyiruko Asaba Abanyarwanda Gusigasira Isano-muzi Ibahuza

Ubwo yifatanyaga n’abandi kwibuka ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange( ni mu Karere ka Ngororero) banze kwitandukanya bashingiye ku moko bakabizira, Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kuzirikana isano-muzi ibahuza.

Minisitiri Rosemary Mbabazi avuga ko hari intambwe nini imaze guterwa mu kubungabunga amateka yaranze abanyeshuri b’i Nyange babaye intwari kandi bari bakiri bato.

Kuba bari bakiri bato kandi bari bakikijwe n’abantu bo hanze y’ikigo bigagamo bibonaga mu macakubiri ariko bakarenga bakerekana ubutwari ni ikintu Minisitiri Mbabazi yavuze ko cyerekana ko kuba intwari bidasaba kuba ukuze.

Ati: “Ibyo Intwari z’i Nyange zakoze bigaragaza ko ubutwari budasaba imyaka.”

- Advertisement -

Ashima ko hari ikintu cyiza cyakozwe mu kurinda ko umurage wa bariya bana uzima, harimo kuvugurura inyubako z’amashuri no gushyiraho imurika ry’amateka y’ubutwari bw’abana b’i Nyange.

Yasabye abitabiriye iki gikorwa guharanira igihuza Abanyarwanda no kwanga ikibatanya.

Yunzemo ati: “ Ni ngombwa gushyigikira isano-muzi dusangiye twese Abanyarwanda; kwanga ikibi no kwanga akarengane.”

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yashyize indabo ahashyinguye zimwe mu Ntwari z’i Nyange.

Minisitiri Mbabazi yunamira abanyeshuri bashyinguye hariya

Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 ubwicanyi bwakorewe bariya banyeshuri bari bakiri bato bakicwa barashwe n’abacengezi babasabye kwitandukanya, Abahutu ukwabo n’Abatutsi ukwabo ariko bakabyanga.

Hari mu ijoro ryo ku  taliki 18, Werurwe, 1997.

Umwe mu bigaga mu ishuri ry’i Nyange witwa Prisca Uwamahoro yigeze kubwira Ikinyamakuru Umuryango ko ubwo abacengezi babasabaga kwitandukanya bakurikije amoko, babyanze ahubwo bababwira ko ‘bose ari Abanyarwanda.’

Yavuze ko icyo gihe  abacengezi barakaye bicamo abanyeshuri batandatu abandi barakomereka.

Icyo gihe hari hashize imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kandi ngo benshi mu Banyarwanda bari bagifite ibikomere bikiri bibisi.

Yahaye Umuryango urugero rw’umwana wari ufite Se ufungiye icyaha cya Jenoside, akaba yarabashije kumenya umwe mu bacengezi bari bateye ishuri ryabo.

Icyo gihe ngo uyu mwana yasabye  abacengezi kubabarira ntababice.

Abacengezi bo  bamusabye kubereka Abatutsi ngo aribo bica gusa, ariko umwana arabahakanira ababwira ko bose ari “Abanyarwanda”.

Umwe mu bigaga mu ishuri ry’i Nyange witwa Prisca Uwamahoro

Ikindi kintu gikomeye bariya bana bakoze ngo ni uko umwe muri bo yaje kubagira inama yo gusohoka biruka batabaza, bakabikora mu rwego rwo kubwira abandi ko ibintu byakomeye.

Iyo nama ye barayumvise basohokera rimwe, nibwo abacengezi babarasagamo hapfa mo batandatu ariko harokoka abandi benshi.

Abanze kwitandukanya bikaza kubaviramo urupfu baje kwitwa “Intwari z’Imena”.

Aho izi ntwari zishyinguwe
Abanyeshuri biga i Nyange muri iki gihe bashishikarizwa kuba intwaro nka bagenzi babo b’i Nyange
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version