Umukuru wa Mozambique Filip Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo ashimira abagabo n’abagore bagiye yo kuhagarura amahoro.
Yababwiye ko umurimo bakorera muri Cabo Delgado ari ingenzi ku mibereho myiza y’abaturage kubera ko abenshi batahutse, ubu bakaba batekanye bakora bakiteza imbere.
Perezida Nyusi yaboneyeho no kufungura Banki yiswe Millenium Bank yubatswe ahitwa Palma.
Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingbao z’u Rwanda handitseho ko ifungurwa ry’iriya Banki byerekana ko ubuzima bwongeye kugaruka ndetse na serivisi za banki zongeye gukora.