Hashize igihe gito indege y’Umukuru w’Igihugu cya Tanzania ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cyazo kitiriwe Julius Nyerere, ikaba izanye Perezida Samia Suluhu gusura u Rwanda.
Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri azakorera mu Rwanda. Biteganyijwe ko nahagera ari bubanze gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwari buherutse kumenyesheje abantu ko ibikorwa byo kurusura bitemewe kuri uyu wa Mbere, umunsi witezweho uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu wa Tanzania.
Ubuyobozi bwarwo bwatangaje buti “Ku nshuti zacu n’abashyitsi, twifuje kubamenyesha ko ejo ku wa Mbere tariki 2 Kanama ruzaba rufunze. Tuzasubukura imirimo ku wa Kabiri tariki 3 Kanama. Tubashimiye uburyo mubyakiriye.”
Ibiro bya Perezida Suluhu byari byatangaje ko bimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ari ibiganiro azagirana Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, nyuma abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gikorwa kizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru, nk’uko itangazo rya Tanzania ribyemeza.
Amakuru yemeza ko mu bindi bikorwa bizajyana n’uruzinduko rwa Perezida Suluhu harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.
Ni agace karimo inganda zikomeye nka AZAM itunganya ifarini n’ibindi biribwa birimo imitobe, ifite ibikorwa bikomeye muri Tanzania.
Perezida Samia Suluhu aragera i Kigali mu ma saa sita z’amanywa ku isaha y’i Kigali.