Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Suluhu Yemeje Uruzinduko Yatumiwemo Na Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Suluhu Yemeje Uruzinduko Yatumiwemo Na Perezida Kagame

admin
Last updated: 01 August 2021 1:51 pm
admin
Share
SHARE

Ibiro bya Perezida wa Tanzania byemeje ko kuri uyu wa Mbere umukuru w’icyo gihugu Samia Suluhu Hassan azaba ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ku wa 29 Nyakanga Taarifa yatangaje ko uru ruzinduko rwamaze kwemezwa ndetse ko intumwa za Tanzania ziri mu Rwanda kandi zigeze kure imyiteguro yarwo.

Samia w’imyaka 61 ni we mugore wa mbere wayoboye Tanzania. Ni perezida guhera muri Werurwe, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida John Pombe Magufuli yari abereye Visi Perezida.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho rya perezida wa Tanzania, Jaffar Haniu, byatangajwe ko ejo ku ya 2 Kanama 2021 Perezida Suluhu azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ku butumire bwa Perezida Paul Kagame.

Kimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ni ibiganiro azagirana Perezida Kagame muri Village Urugwiro, nyuma yaho abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gikorwa kizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru, nk’uko itangazo rya Tanzania ribyemeza.

Rikomeza riti “Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania.”

Amakuru yemeza ko mu bindi bikorwa bizajyana n’uruzinduko rwa Perezida Suluhu harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Ni agace karimo inganda zikomeye nka AZAM itunganya ifarini n’ibindi biribwa birimo imitobe, ifite ibikorwa bikomeye muri Tanzania.

Perezida Suluhu agiye gusura u Rwanda nyuma y’izindi ngendo yagiriye mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, Kenya n’u Burundi.

Uruzinduko rwe rwa mbere nka perezida yarukoreye muri Uganda, rusinyirwamo amasezerano menshi arimo ajyanye n’inzira y’ibikomoka kuri peteroli.

Abasesenguzi bakomeje guhanga amaso icyerekezo cy’umubano w’u Rwanda na Tanzania ku butegetsi bwe.

Muri Kamena Perezida Kagame yamwoherereje ubutumwa, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Ni ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano na Tanzania, cyane cyane binyuze mu gushyira mu bikorwa imishinga ibihugu byombi bihuriyeho.

Iyo mishinga irimo uwo kubyaza amashanyarazi urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw’Akagera no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Ibiro bya Perezida wa Tanzania icyo gihe byatangaje ko Perezida Suluhu na we yijeje Perezida Kagame ko Tanzania na yo yiteguye kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.

Yasabye ko Komisiyo ihuriweho yahura kugira ngo hongerwe imbaraga muri iyo mishinga no kureba izindi nzego nshya ibihugu byafatanyamo mu nyungu bisangiye.

Izindi nzego yasabye ko iriya komisiyo yashyiramo imbaraga zirimo guteza imbere ubwikorezi bw’amafi ava i Mwanza atwarwa n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda no kwihutisha ibikorwa byo kubaka icyambu cyo ku butaka cya Isaka.

Mu bufatanye bw’ibihugu byombi, muri Gicurasi 2020 RwandAir yatangiye gutwara amafi aturutse i Mwanza muri Tanzania, iyajyana i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni nyuma y’uko mu 2019 ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye mu kugeza ibicuruzwa ku masoko akomeye, arimo ayo muri Tanzania ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

Mu ngingo zishobora kuganirwaho hagati ya Perezida Kagame na Suluhu harimo kunoza ubucuruzi, urwego rwahuye n’ingorane nyinshi muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, hakagenda habaho ibibazo bijyanye n’uburyo ibihugu byombi bitafataga iki cyorezo ku rwego rumwe cyane cyane ku gihe cya Perezida Magufuli.

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rukoresha cyane icyambu cya Dar es Salaam mu bucuruzi.

Indi ngingo ni ijyanye n’ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, yugarijwe n’ibitero by’umutwe wa Al-Shabaab.

Ni umutwe wigaruriye igice kinini cy’iyo ntara kiri mu majyepfo y’umupaka wa Tanzania, ndetse byakunze kuvugwa ko iyo abarwanyi basumbirijwe, bahungira ku ruhande rwa Tanzania.

U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 muri Cabo Delgado, mu gihe Tanzania ari kimwe mu bihugu 16 bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, nawo urimo kohereza ingabo muri Mozambique.

Mu gihe gito Ingabo z’u Rwanda zimaze muri Mozambique, mu barwanyi zishe harimo babiri bagenderaga kuri moto ifite ibirango bya Tanzania.

Mbere y’uko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherezwa muri Mozambique, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, bagiriye uruzinduko muri Tanzania.

Mu byemeranyijweho harimo gufatanya kugarura amahoro muri Mozambique.

Tanzania yemeje uruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda

 

TAGGED:COVID-19featuredPaul KagameSamia Suluhu HassanTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imidali Irimo Guhatanirwa Mu Mikino Olempiki Ifite Agaciro Kangana Iki?
Next Article Pegasus Yahagaritswe Mu Bihugu Bimwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?