Perezida Wa Angola Yatumiye Kagame Na Tshisekedi

Biteganyijwe ko Kagame azahura na Tshisekedi tarii 15, Ukuboza, 2024.

Tariki 15, Ukuboza, 2024 i Luanda muri Angola hateganyijwe Inama izahuza Perezida Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi ku butumire bwa mugenzi wabo uyobora Angola.

Iyo nama y’inyabutatu izigirwamo uko umuhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo uhagaze muri iki gihe.

Inama y’aba Bakuru b’ibihugu izaba ikurikiye izimaze iminsi zibera muri Angola zitabiriwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ziyobowe na mugenzi wabo wo muri Angola.

Muri zo hemerejwe inyandiko yiswe Concept d’opérations izafasha mu kurandura FDLR kandi igasaba ko ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kwirinda rwazikuraho.

- Kwmamaza -

Mu gihe ibiganiro bya Politiki bigikomeje, ku rundi ruhande intambara irakomeje kuko M23 iri kwigarurira henshi mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko imirwano ikomeje guca ibintu mu bice bya Matembe na Hutwe muri Teritwari ya Lubero muri iyi Ntara.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 01, Ukuboza,  2024 nibwo yatangiye ikomeza bucyeye bw’aho kugeza n’ubu ikaba igikomeje mu  bindi bice biri hafi aho.

Soma ibikubiye mu nyandiko yo gusenya FDLR:

Ibikubiye Mu Masezerano Yo Kugarura Amahoro Hagati Ya DRC N’u Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version