Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa Centrafrique Yagarutse Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Wa Centrafrique Yagarutse Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2022 6:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyakubahwa  Faustin Archange Touadéra uyobora Repubulika ya Centrafrique ari mu Rwanda  mu ruzinduko rw’akazi. Yaraye yakiriwe na mugenzi Paul Kagame uyobora u Rwanda baganira uburyo umubano hagati ya Kigali na Bangui warushaho gutezwa imbere.

Baganiriye ku iterambere ry’uyu mubano mu ngingo zirimo umutekano, imiyoborere n’ubukungu .

Touadéra yari aherutse kwakira ingabo z’u Rwanda iwe barasangira.

Abakira yari ari kumwe na Madamu we .

Muri uwo musangiro, habinwe kinyarwanda kandi ingabo z’u Rwanda zikora umwiyerekano wa gisirikare.

Mu ijambo rye, Perezida Touadéra yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame k’umusanzu wabo n’ubufasha bwabo mu kugarura umutekano mu gihugu cya Centrafrique.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique Col Egide Ndayizeye yashimiye Perezida Touadéra k’urugwiro yabakiranye ndetse ashima umubano mwiza n’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu gucunga umutekano muri iki gihugu.

Hagati aho, muri Kanama, 2021, Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bashyize umukono ku masezerano atandukanye, arimo ay’ubufatanye mu kuvugurura inzego z’umutekano, by’umwihariko igisirikare.

Muri uko kwezi nibwo  Perezida Faustin-Archange Touadéra aheruka mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko nibwo hasinywe amasezerano ane y’ubufatanye mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, amasezerano y’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa amavugurura mu by’umutekano by’umwihariko mu gisirikare n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi ry’ubukungu.

Amasezerano ajyanye n’igisirikare yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira na mugenzi we wa Centrafrique, Claude Rameaux Bireau.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda  yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n’abaturage ba Centrafrique mu kubaka amahoro, ubwiyunge n’uburumbuke.

Yavuze ko isinywa ry’ariya masezerano y’ubufatanye rizafasha mu gushimangira umubano usanzweho no kubyaza umusaruro andi mahirwe ahari, hagamijwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye ibihugu byombi.

Yagize ati “Ubufatanye burambye kuri uyu mugabane ni ingenzi kugira ngo twese tubashe kugera ku ntego.”

U Rwanda rusanzwe rutanga umusanzu mu bijyanye n’umutekano muri Centrafrique, binyuze mu ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) n’abasirikare badasanzwe boherejweyo mu mwaka ushize, mbere y’amatora y’Umukuru w’igihugu.

Mu gihe gito gishize u Rwanda rwatangije ingendo za RwandAir zigana i Bangui, igikorwa ngo cyagize uruhare runini mu guhuza uyu murwa mukuru n’ibindi bice bya Afurika.

TAGGED:AbasirikareCentrafriquefeaturedKagameRwandaUmubanoUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Bayisenge Yafashe Mu Mugongo Umugabo Uherutse Gupfusha Abana 3 Icyarimwe
Next Article Abanyarwandakazi Baremeye Imfubyi Zo Muri Sudani Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?