Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa FERWACY Asobanura Impamvu Abanyarwanda Batsindiwe Muri Australia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Perezida Wa FERWACY Asobanura Impamvu Abanyarwanda Batsindiwe Muri Australia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2022 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah avuga ko kuba Abanyarwanda baherutse kwitabira irushanwa ryabereye muri Australia baratsinzwe, byatewe n’uko bari bananiwe. Ngo bahageze hasigaye umunsi umwe( amasaha 24) ngo bakine.

Yaduhaye ikiganiro kihariye:

Taarifa: Abakina igare bo mu Rwanda bagiyeyo gukora iki muri Australia?

Murenzi Abdallah: U Rwanda rwari rwagiye gukina UCI World Road Championships mu Mujyi wa Wollongong/Australia.

Twagombaga gukinisha abakinnyi 10:

Abakuru babiri mu bahungu, abakuru babiri mu bakobwa, abafite munsi y’imyaka 23  mu bahungu,  abahungu bato babiri n’abakobwa bato babiri.

Abakuru bagombaga gukora  Ibilometeri 266 n’aho abato bagakora ibilometero 160. Ni icyo cyari cyatujyanye.

Taarifa:  Mugezeyo byagenze gute? u Rwanda rwitwaye gute?

Murenzi Abdallah:  Ntibyakunze ko abakinnyi bose bagenda uko ari 10 nk’uko twari twabiteguye ahubwo twajyanye batanu kubera kubura ‘visas’ ku ba juniors bose no kubura ticket k’umukobwa umwe mu bakuru.

Urugendo rwaragoranye kuko ‘visas’ zabonetse zitinze ndetse n’amatike bituma abakinnyi bose bagera yo habura amasaha 24 gusa ngo bakine kandi bakoze urugendo rw’amasaha 33 mu ndege.

Bivuze ko bagezeyo bananiwe cyane bigira n’ingaruka ku myitwarire kuko bose nta nunwe wabashije gusoza.

Ikindi cyabagoye ni ugukira ahantu hakonje cyane. Abafite munsi y’imyaka 23 bo bakiniye mu bunyereri bwinshi imvura ibari ku mugongo. Byarabagoye cyane.

Taarifa: Mwasanze ari he mufite intege nke?

Murenzi Abdallah: Aho dufite intege nke ni mu marushanwa akiri make. Usanga duhanganye n’abakinnyi  baba bavuye mu masiganwa akomeye nka Tour de France, La Vuerta na Giro d’Italia kandi barakoze amasiganwa menshi hirya no hino ku Isi.

Twe ugasanga ari isiganwa rimwe dukora mu kwezi.

Bisaba gukora amasiganwa menshi mu gihugu no hanze abasore n’inkumi bacu bakitoza ku rwego rwo hejuru.

Abdallah Murenzi ubwo yitabiraga iriya Nteko rusange ya UCI

Taarifa: Ni ayahe masomo mwakuye yo?

Murenzi Abdallah:  Amasomo twakuyeyo ni uko dukwiye gushaka amasiganwa hanze ndetse n’abakinnyi bacu tukabafasha kubona amakipe y’ababigize umwuga. Ni amakipe tubona ko bazashobora kuzamukiramo, bakamenya uko abandi basiganwa ku rwego rwo hejuru babigenza.

Ikindi ni uko no mu gihugu tugiye kongera amasiganwa menshi kandi abantu bagakora ibilometero byinshi.

Tugiye gushaka  abatoza bo ku rwego rwo hejuru bazafatanya n’abo dusanganywe b’Abanyarwanda ubundi bakazamura urwego rw’abakinnyi bacu.

Ni ugushaka kandi abafatanyabikorwa bo mu bihugu byateye imbere mu mukino w’amagare nk’u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’ahandi.

Ni ngombwa ko badusangiza ubunararibonye bwabo bakadufasha no mu zindi nzego zitandukanye.

FERWACY kandi ifite umugambi wo gushaka amagare agezweho n’ibindi bikoresho bizafasha abakinnyi bacu kongera ubumenyi n’ubushobozi mu gutwara igare kinyamwuga.

Duteganya no kuzajya dukoresha abakinnyi bacu  umwiherero kenshi tukareba aho bageze bamenya umukino ndetse n’ibindi bibazo byabo byihariye.

Taarifa: Haba hari ibyo mwigiyeyo byazafasha amakipe y’u Rwanda kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2023?

Hari byinshi twigiyeyo nko gutegura kare.

Abakinnyi tuzabafasha kwitegura bari hamwe, dukomeze kubafasha gukora cyane ndetse no kubashakira amasiganwa.

Mu minsi iri imbere tuzitabira  Tour du Fasso, La Tropicale Amisa Bongo n’andi masiganwa tugamije kwitegura Tour du Rwanda 2023.

Taarifa: Mutubwire uko umukino wo gutwara igare uhagaze ute muri iki gihe?

Murenzi Abdallah: Umukino ntabwo uhagaze nk’uko tubyifuza.Ariko nanone turi mu bihugu bitanu byiza muri Africa ari nayo mpamvu twitabiriye Shampiyona y’umwaka wa  2022 kuko hitabira gusa ibihugu bitanu bya mbere.

Ku rwego rwacu twifuza  kuzamuka tukaba muri batatu bya mbere muri Africa bigakorwa binyuze mu kongera  amasiganwa.

Ikindi ni uko muri Australia twari twagiye kureba imyiteguro yabo ngo bizadufashe gutegura Shampiyona y’isi izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025 ndetse n’Inteko rusange ya Federasiyo z’imikino y’amagare ku isi ya 191 twitabiriye yaradufashije.

Abakinnyi bajyanye na Murenzi bageze yo bananiwe

 

TAGGED:AbdallahAmagareMurenziUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Akazi Kabajyanye Bakageze Kure
Next Article Gasabo: Ivatiri Yataye Kaburimbo Igwa Mu Mugezi Igaramye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?