Perezida Wa Israel Yaje Kwifatanya Mu Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Isaac Herzog yageze mu Rwanda mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ambasade ya Israel mu Rwanda niyo yatangaje iby’uko Perezida Herzog yageze i Kigali.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Gen( Rtd) James Kabarebe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss.

Aje asanga abantu bakuru b’ibihugu bari mu Rwanda muri iki gikorwa barimo uwa Afurika y’Epfo, uw’Ibirwa bya Maurices, Mauritania, uwa Repubulika ya Tchèque, uwa Sudani y’Epfo, uwa Repubulika ya Centrafrique n’abandi banyacyubahiro.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version