Musanze: Bishyize Hamwe Ngo Bateze Imbere Icyaro

Abagabo n’abagore bo mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2018 bishyize hamwe ngo bateze imbere icyaro. Mu kubikora, bakoze umuryango utari uwa Leta bise Terimbere Intergrated Partnership kugira ngo babone uko bahuza ibikorwa kandi begere abaturage.

Mu guteza imbere icyaro, bibanda ku kwigisha abaturage uko indyo yuzuye ikorwa, uko batera, uko baita ku turima tw’igikoni, gufasha abana gusubira ku ishuri no kubakundisha gusoma no kuroza abaturage amatungo magufi.

Kubera ko abaturage bakeneye ubufasha ari benshi, byabaye ngombwa ko hatoranywa bamwe ariko bikazagukira n’ahandi.

Abibandwaho ni abo mu Mirenge ya Rwaza na Remera mu Karere ka Musanze.

- Advertisement -

Kimwe mu bibazo abatuye imirenge ya Rwaza na Remera bagize ni uko na bamwe mu baturage b’aho babaga bateye imbere, imibereho yabaye myiza, bahita bajya gutura mu Mujyi wa Musanze, bagasiga imirenge yabo mu bukene.

Abo mu muryango TRIP bavuga ko bongerera ubushobozi imiryango binyuze mu kugena inkunga iyihabwa kugira ngo babone uko aho biteza imbere mu bukungu, uko bihaza mu biribwa binyuze mu gutegura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya igwingira.

Bongerera  abo muri iyo miryango ubushobozi binyuze mu kurihira amafaranga y’ishuri abana b’abahanga boherejwe mu mashuri abacumbikira, kubatoza kurwanya amakimbirane mu muryango no kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.

Abo muri uyu muryango barashimira uruhare bagize mu guteza imbere abaturage ba Rwaza na Remera

Umuyobozi w’uyu muryango witwa Marie Jeanne Uwimbabazi avuga ko abatuye icyaro nabo bashobora kugira imibereho myiza binyuze mu kubafasha kubona icyabateza imbere.

Avuga ko kugira ngo bishoboke, bisaba ko abaturage bumva ko iterambere ari ikintu kibareba, bagahaguruka bakariharanira.

Avuga ko bisaba ko abantu bakorera hamwe ntihagire uhezwa, bagakurikiza inama bagirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi bakanubahiriza gahunda za Leta.

Uwimbabazi yasobanuye ko  ubujiji buri mu bitera abatuye imirenge bakoreramo bagwingiza abana.

Kuba batazi akamaro ko guhinga imboga no kuzigaburira abana biri mu bituma bagira imirire mibi ntibatere imbere mu mikurire.

Niho ahera avuga ko guteza imbere gukora uturima tw’igikoni ari ingenzi mu batuye Rwaza na Remera muri Musanze.

Yasobanuye ko mu cyegeranyo cy’amakuru ku karere ka Musanze (RDHS, 2020), igipimo cy’imirire mibi cyari kuri 45.4%, kakaba Akarere ka gatatu(3) mu kugira ikigero cyo hejuru mu mirire mibi nyuma ya Ngororero yari ku kigero cya 50.5% na Nyabihu yari ku cya 46.7%.

Kuzamura urwego rw’imirire myiza bikaba bumwe mu buryo bwo kugabanya iki kibazo muri Musanze muri rusange.

Ku byerekeye kugabanya ubujiji, Marie Jeanne Uwimbabazi avuga ko umuryango ayoboye wakoze ubushakashatsi uza gusanga ubumenyi bwo gusoma no kwandika mu baturage bukiri hasi.

Ni mu Mirenge ya Rwaza na Remera mu Karere ka Musanze

Byatumye wegera abana iwabo ubahugura mu gusoma, kwandik ano kubara ariko bikorwa cyane cyane mu biruhuko.

Muri uko kubahugura, uyu muryango waje gusanga mu bana 200 harimo abarenga 60% bari bafite ubumenyi buke cyane mu gusoma no kwandika ugereranyije n’imyaka yabo y’ubukure.

Byatumye utangira gukorana n’ibigo by’amashuri bigamo kugira ngo bongere igihe babagenera mu  gusoma, ariko bikajyananirana no kubahugurira no mu biruhuko.

Umuyobozi wa TRIP yamenyesheje abari bitabiriye ibikorwa by’uwo munsi ko mu rwego rwo kubafasha kuva mu bwigunge babahaye  wabazaniye inyakiramashusho n’amajwi ku cyicaro cyawo kiri mu mudugudu wa Busana, Akagari ka Kabushinge, Umurenge wa Rwaza, Akarere ka Musanze kugira ngo bajye bamenya amakuru.

Abatuye ako gace( ni ukuvuga abakuru n’abato) bemerewe kujya kureba amasomo n’ibiganiro bibahugura bakamenya aho isi n’igihugu bigeze.

Umwe mu bagenerwabikorwa bahawe ibihembo byo kuba barabaye indashyikirwa mu irushanwa r’akarima k’igikoni,Ngendahayo Phocas yavuze ko bari basanzwe bumva gahunda y’akarima k’igikoni ivugwa ariko bakumva itabareba.

Bumvaga ko ireba abifite kuko batekerezaga ko igomba kuba isaba igishoro kinini.

Icyakora siko bimeze.

Ngendahimana Phocas ati: “ Kubera amahugurwa n’ubufasha twahawe na TRIP, twabonye ko natwe tubishoboye, tunaboneye mo ibihembo bigizwe n’ibikoresho byinshi bizadufasha mu buhinzi”.

Yongeyeho ko muri aka gace abaturage bari barihebye ko batazongera guhinga urutoki kuko byavugwaga ko ubutaka bwagundutse budashobora kongera gutanga umusaruro.

Byaje guhinduka ubwo bahabwaga amahugurwa y’uburyo baruhinga rukera kandi tukabagirira akamaro.

Muri iki gihe bishimira ko beza urutoki rumeze neza ku buryo beza igitoki gifite hagati y’ibilo 60 na 80.

Undi muturage witwa Odette Twagirihirwe nawe yagize ati: “ Twabonaga abana bo mu yindi miryango bajya kwiga bacumbikiwe tukabona twe bitashoboka kubera amikoro make, ariko kubera inkunga duhabwa na TRIP, natwe ubu abana bacu biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri”.

Abana 20 barihirwa amashuri n’uriya muryango kandi biga bacumbikirwa mu bigo biri hirya no hino mu Rwanda.

Ifoto rusange y’abagenerwabikorwa n’ababateye inkunga

Abenshi muri abo bana bari barataye ishuri, baza kurigarurwamo.

Kugeza ubu umuryango TRIP ufite abagenerwabikorwa basaga 500 babarizwa mu miryango 125 yibumbiye mu matsinda atandatu(6), yose yamaze gufungura amakonti y’ubwizigame, buri tsinda rikaba rihuza abarigize byibuze rimwe mu kwezi bakaganira ku iterambere ryabo.

Imishinga bakoze igamije guteza imbere abaturage ikubiyemo ubuhinzi bwa kijyambere cyane cyane ubw’urutoki, soya, imboga n’imbuto, ubworozi bwa kijyambere cyane cyane ubw’ingurube n’inka, ihene, inkoko n’inzuki ndetse n’uburezi cyane cyane mu gukundisha abana umuco wo gusoma, mu kunganira ababyeyi mu kurihira abana amashuri .

Batojwe gukora akarima k’igikoni babwirwa n’akamaro ko kugaburira abana imboga

Hari kandi no guhugura urubyiruko mu guhangana n’ibibazo birwugarije cyane cyane kwihangira imirimo n’ubuzima bw’imyororokere.

Borojwe ingurube kugira ngo zibahe amafaranga, inyama n’ifumbire

Mu ijambo ryavuzwe n’umuyobozi wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza Mporwineza Joseph ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Rwaza, yagarutse ku ruhare umuryango TRIP wagize mu gufasha abaturage bo mu Murenge wa Rwaza mu nzego zitandukanye .

Mu bihembo byahawe ababaye indashyikirwa harimo ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi nk’amatungo y’ingurube arihiwe ubwishingizi, amasuka, ibitiyo, indobo zabugenewe zo kuvomerera ndetse n’icyemezo cy’ishimwe.

Abaturage basabwe kuzirikana ko ubufasha bahawe butazahoraho, ahubwo ko bakwiye kububyaza umusaruro, bakiteza imbere mu gihe kirambye.

Marie Jeanne Uwimbabazi aha umwe mu baturage impano

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version