Abapolisi barindwi barangirije amahugurwa mu Misiri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira, 2025 bahawe imidali na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al Sissi.
Byari ibyiciro bine by’amahugurwa yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri riherereye mu murwa mukuru Cairo ryamaze amezi abiri ni ukuvuga ibyumweru umunani.
Yarebanaga n’uburenganzira bwa muntu n’imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha yitabiriwe n’abapolisi babiri Inspector of Police (IP) Emmanuel Gahigana na Assistant Inspector of Police (AIP) Jean de Dieu Tuyisenge, n’andi yo guhangana n’ibibazo by’umutekano yitabirwa na IP Jonathan Uwindamutsa.
Hari kandi ajyanye no guhangana n’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga yitabiriwe n’abapolisi babiri ari bo Chief Inspector of Police (CIP) Eric Shyaka na AIP Enock Rukundo ndetse n’icyiciro cy’amahugurwa ajyanye no kuzamura urwego mu by’ubuyobozi nayo yitabiriwe n’abapolisi babiri CIP Enock Nkorerimana na CIP Byiringiro Mutijima.
Abahize abandi muri buri cyiciro cy’amahugurwa, bashyikirijwe ibihembo na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi barimo n’umupolisi w’u Rwanda IP Emmanuel Gahigana mu bapolisi barangije amahugurwa y’abinjijwe muri Polisi ku rwego rwa ba ofisiye bato (Cadet Course) wabereye kuri iryo shuri mu cyumweru gishize.
Amahugurwa atandukanye akorwa n’abapolisi imbere mu gihugu no hanze yacyo, ni imwe muri gahunda z’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga ngo izamure ubumenyi bw’abapolisi n’ubushobozi hagamijwe kurushaho gukora kinyamwuga.