Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki 10, Gashyantare, 2022 Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Mozambique Filip Nyusi baganira aho ibikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado bigeze.
Uru rugendo Nyusi arukoreye mu Rwanda nyuma y’igihe gito Perezida Paul Kagame avuze ko bizaba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo ziguma muri Mozambique mu gihe kirekire kugira ngo zibanze zifashe iza Mozambique kubaka ubushobozi bwo kuzakomeza kwirindira umutekano.
This morning in Kigali, President Kagame received President Nyusi for a meeting during which they discussed the good progress that has been made between Rwanda & Mozambique in the ongoing cooperation towards securing Cabo Delgado as well as other areas of bilateral collaboration. pic.twitter.com/kazf7V4CUS
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 10, 2022
Mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 nibwo ingabo z’u Rwanda na Polisi zagiye muri Mozambique guhashya abarwanyi bakorana na Al Shabab bari bagiye kumara imyaka itatu barayogoye Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique.
Ingabo z’u Rwanda kandi ziri kumwe n’iza SADC nazo zaje gufasha umuturanyi[Mozambique] kwirukana bariya barwanyi.
Perezida Kagame nawe yagiye gusura ingabo z’u Rwanda na Polisi bari muri Mozambique ngo akomeze atere akanyabugabo mu kazi kazoo.
Icyo gihe yabwiye abari baje kumwakira ko akazi kabategereje kakiri kenshi kuko nyuma yo kwirukana bariya barwanyi, hari hasigaye akazi ko kubaka inzego za Mozambique.
Mu ijambo aherutse kubwira abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yavuze ko akazi ko kugarura amahoro muri Cabo Delgado kakozwe ku kigero cya 85%.