Duda uyobora Pologne yavuze ko Kaminuza z’igihugu cye gishaka gukomeza gukorana n’Abanyarwanda ndetse asaba Abanyarwanda bashaka kwiga ibya gisirikare kujyayo.
Yavuze ko abashaka kwiga muri Pologne bahawe rugari kandi ko baziga byinshi harimo no gukora ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Avuga ko Kaminuza z’igihugu cye kandi zizaha Abanyarwanda ubumenyi mu bukungu, ubuhinzi, gukora imashini n’ibindi.
Perezida Duda yavuze ko yaganiriye na mugenzi we Paul Kagame ku byerekeye umutekano mu Karere, avuga ko Pologne yumva iby’intambara n’umutekano muke kuko mu baturanye babo( muri Ukraine) hari kubera intambara bagabweho n’Uburusiya.
Avuga kandi ko kuba Uburusiya buri kugaba igitero kuri Ukraine bivuze ko nabo bumva ko bugarijwe.
Duda yabwiye Abanyarwanda ko igihugu cye kizakorana n’u Rwanda ndetse no mu byo gukora intwaro mu gihe kiri imbere.
Umukuru wa Pologne avuga ko kuri uyu wa Kane azasura i Kibeho akaganira n’Abanyapologne bafite abana baharerera.
Yashimiye Perezida Kagame uko yamwakiriye we n’itsinda bazanye aboneraho no kumutumira ngo azasure Pologne mu gihe gito kiri imbere.