Mu gihe kiri imbere Polisi y’u Rwanda iratangira gukoresha utudege tutagira abapilote, drones, mu rwego gucungira hafi abica amategeko y’umuhanda.
U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika gikoresha iri koranabuhanga muri aka kazi.
Afurika y’Epfo na Ghana nibyo bihugu bisanganywe iryo koranabuhanga.
Utu tudege dusanzwe dufasha u Rwanda mu kugeza amaraso mu bice byitaruye binyuze mu tudege tugenzurwa n’ikigo Zipline gisanzwe ari icy’Abanyamerika ariko gikorana na Leta y’u Rwanda.
Polisi isanganywe kandi ikoranabuhanga rya cameras zifasha abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko ukabije kuko usanzwe uri mu bintu bikomeye biteza impanuka zihitana benshi.