Perezida wa Zimbabwe Yatangije Inama Yahuje Abashoramari B’u Rwanda Na Zimbabwe

Umukuru wa Zimbabwe yatangije Inama y’abashoramari bo mu Rwanda na Zimbabwe igamije kurebera hamwe  amahirwe ari mu bihugu byombi kugira ngo harebwe uko buri ruhande rwakorana n’urundi, rukarwungukiraho.

Perezida Emmerson Mnangagwa yavuze ko abayitabiriye bagombye kwibanda k’ukongerera agaciro ibikomoka muri Afurika aho kugira ngo bakomeze kubyohereza hanze, ubundi bikagaruka bibahenze.

Inama yahuje bariya bacuruzi izamara iminsi itatu.

Iziga kandi no ku buhahirane  n’ishoramari hagati y’ u Rwanda na Zimbabwe  ikaba iri kubera i Harare mu murwa mukuru w’iki gihugu.

- Kwmamaza -

Muri iyi nama kandi ibihugu byombi byashize umukono ku masezerano ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye hagati y’abikorera bo mu bihugu byombi ndetse n’ibigo by’ingufu ku mpande zombi byasinye amasezerano ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa by’imishinga yemeranyijweho n’ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2021, indi nama nk’iyi yabereye mu Rwanda.

Icyo nayo yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version