DRC Ishobora Kuza Kuba Umunyamuryango wa EAC

Kuri uyu wa Kabiri Taliki 29, Werurwe, 2022, haraterana Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba. Biteganyijwe ko bari bwige kandi bacyemeza ko Repubulika ya Demukarsasi ya Congo yinjizwamo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ibisaba kandi kugeza ubu bisa n’aho yujuje ibisabwa byose ngo yakirwe.

Uyu Muryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ibyo ni Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo  u Rwanda,u  Burundi na Repubulika ya Sudani y’Epfo.

- Advertisement -

Imibare yerekana ko abatuye uyu Muryango bose hamwe ari abantu miliyoni 170.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugeza ubu ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90.

Iramutse yemerewe kuba umunyamuryango, byatuma abatuyee uyu ibihugu bigize uyu muryango baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baba baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.

Nigeria ifite abaturage bagera kuri miliyoni 210.

Igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.

Gifite ubuzo bwa kilometero kare miliyoni2.4 mu gihe EAC ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8

Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique

Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri  bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bishamikiye ku nyanja y’u Buhinde.

Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’umuryango wa EAC ungana na miliyali 193.7 z’amadorali n’aho uwa  DRC ungana na miliyali 50 z’amadorali ya Amerika.

Kwakira iki gihugu muri EAC bizatuma  ugira ubukungu bungana na miliyali 243.7.

N’ubwo bishoboka ko Abakuru b’ibihugu bigize EAC bashobora kuza kwemera Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kubyemeza bishobora kuza guhura n’imbogamizi y’uko iki gihugu kikibamo imitwe y’iterabwoba harimo na ADF na FDLR biri muyifatwa nk’ikora iterabwoba.

Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version