Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Senegal bitangaza ko Perezida Macky Sall yageze i Moscow mu Burusiya mu biganiro agomba kugirana na mugenzi we Vladmir Putin.
Ari bumubwire uko Umuryango w’Afurika ubona intambara iri kubera muri Ukraine yatangijwe n’u Burusiya mu mezi make ashize.
Kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Senegal handitseho ko Macky Sall ari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango witwa Mossa Faki Mahamat, bombi bari bugirane ibiganiro birambuye na Perezida Putin biri bubere ahitwa Sochi.
Sochi ni umujyi w’u Burusiya uturiye Inyanja yirabura.
Nta makuru arambuye aratangazwa ku biri buganirweho na bariya banyacyubahiro, ariko ntihari buburemo kugaruka ku ntambara hagati ya Moscow na Kiev yatumye ibiciro bizamuka ku isi hose no muri Afurika by’umwihariko.
Sall ari bubwire Putin ko intambara igihugu cye kiri kurwana na Ukraine yagize ingaruka zikomeye ku mugabane w’Afurika.
N’ubwo ubutegetsi bw’i Moscow butererura ngo butangaze ko bufite umugambi( bwatangiye no gushyira mu bikorwa) wo kwirukana u Bufaransa mu Burengerazuba bw’Afurika, hari abavuga ko uwo mugambi uhari.
Following the invitation of Vladimir Poutine, H.E @Macky_Sall, President of the #Senegal Republic and Chairperson of the @AfricanUnion, is travelling to Russia today with @AUC_MousdaFaki to hold talks with his Russian counterpart in Sotchi on June 3. pic.twitter.com/WBY7J9u6oU
— Présidence sénégalaise de l’Union africaine (@AUChair2022) June 2, 2022
Ibi bishobora kuza kugarukwaho na bariya bayobozi, ubwo bari bube baganira ku bibazo bireba Afurika n’umubano wayo n’u Burusiya muri rusange.
Ibibazo by’intambara y’u Burusiya na Ukraine byatumye n’ibiciro bikomoka kuri petelori bizamuka bityo inganda z’Afurika zari zirimo kwiyubaka zikahazaharira.
Le Président @Macky_SALL, President de l’ @AfricanUnion est arrivé ce jour en Russie. Il s’entretiendra demain, vendredi 3 juin, à 10hGMT à Sotchi, avec le Président #Poutine. pic.twitter.com/34oKDQZRKm
— Présidence sénégalaise de l’Union africaine (@AUChair2022) June 2, 2022
Ikindi ni uko iyo ibikomoka kuri petelori bizamutse, bigira ingaruka no ku bwikorezi bityo ubukungu bwose bugahungabana muri rusange.
Ku rundi ruhande, Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wemeye ko Perezida wa Ukraine witwa Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy yazageza ijambo ku Bakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, bikazakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.