Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida W’Afurika Yunze Ubumwe Yagiye Kubonana Na Putin
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida W’Afurika Yunze Ubumwe Yagiye Kubonana Na Putin

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2022 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Senegal bitangaza ko Perezida Macky Sall yageze i Moscow mu Burusiya mu biganiro agomba kugirana na mugenzi we Vladmir Putin.

Ari bumubwire uko Umuryango w’Afurika ubona intambara iri kubera muri Ukraine yatangijwe n’u Burusiya mu mezi make ashize.

Kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Senegal handitseho ko Macky Sall ari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango witwa Mossa Faki Mahamat, bombi bari bugirane ibiganiro birambuye na Perezida Putin biri bubere ahitwa Sochi.

Sochi ni umujyi w’u Burusiya uturiye Inyanja yirabura.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku biri buganirweho na bariya banyacyubahiro, ariko ntihari buburemo kugaruka ku ntambara hagati ya Moscow na Kiev yatumye ibiciro bizamuka ku isi hose no muri Afurika by’umwihariko.

Sall ari bubwire Putin ko intambara igihugu cye  kiri kurwana na Ukraine yagize ingaruka zikomeye ku mugabane w’Afurika.

N’ubwo ubutegetsi bw’i Moscow butererura ngo butangaze ko bufite umugambi( bwatangiye no gushyira mu bikorwa) wo kwirukana u Bufaransa mu Burengerazuba bw’Afurika, hari abavuga ko uwo mugambi uhari.

Following the invitation of Vladimir Poutine, H.E @Macky_Sall, President of the #Senegal Republic and Chairperson of the @AfricanUnion, is travelling to Russia today with @AUC_MousdaFaki to hold talks with his Russian counterpart in Sotchi on June 3. pic.twitter.com/WBY7J9u6oU

— Présidence sénégalaise de l’Union africaine (@AUChair2022) June 2, 2022

Ibi bishobora kuza kugarukwaho na bariya bayobozi, ubwo bari bube baganira ku bibazo bireba Afurika n’umubano wayo n’u Burusiya muri rusange.

Ibibazo by’intambara y’u Burusiya na Ukraine byatumye n’ibiciro bikomoka kuri petelori bizamuka bityo inganda z’Afurika zari zirimo kwiyubaka zikahazaharira.

Le Président @Macky_SALL, President de l’ @AfricanUnion est arrivé ce jour en Russie. Il s’entretiendra demain, vendredi 3 juin, à 10hGMT à Sotchi, avec le Président #Poutine. pic.twitter.com/34oKDQZRKm

— Présidence sénégalaise de l’Union africaine (@AUChair2022) June 2, 2022

Ikindi ni uko iyo ibikomoka kuri petelori bizamutse, bigira ingaruka no ku bwikorezi bityo ubukungu bwose bugahungabana muri rusange.

Ku rundi ruhande, Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wemeye ko Perezida wa Ukraine witwa Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy yazageza ijambo ku Bakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, bikazakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

TAGGED:BurusiyafeaturedMackyPutinSallSenegalUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubyiruko Nirwo Ruhanzwe Amaso Mu Gukura Isi Mu Bibazo- Minisitiri W’Intebe Ngirente
Next Article Semakamba: Umugabo Wareze Umwami Rwabugiri Mu Nteko Y’Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?