Perezida W’u Burundi Avuga Ko Igihe Kigeze Ngo Igihugu Cye Gitere Imbere

Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko igihugu cye cyamaze igihe kinini mu bibazo bya Poltiki byakidindije. Yemera  ko ighe kigeze ngo abagituye bakore batere imbere, bave mu bibatanya.

Ibyo avuga ni ukuri kuko na mbere y’uko ibibazo byabaye mu mwaka wa 2015 bitangira, u Burundi bwari bumaze igihe mu ntambara ishingiye ku bibazo bya Politiki n’amoko.

Ni ibibazo byatumye igihugu kibamo za coup d’états nyinshi zahitanye bamwe mubatorowe kuyobora u Burundi barimo na Merchior Ndadaye.

Nyuma y’uko CNDD/FDD igiye ku butegetsi, igihugu kikayoborwa na Pierre Nkurunziza, ntibyatinze nabwo havuga aakaduruvayo katurutse ku bwumvikane bucye mu banyapolitiki batakiriye kimwe iby’ukwiyamamaza no gutsinda amatora yo mu mwaka wa 2015.

Iriya midugararo yarakomeje kugeza ubwo Evariste Ndayishimiye yatorerwaga kuyobora u Burundi.

Muri iki gihe ari kugerageza kugarura ibintu ku murongo kandi mu ngeri nyinshi.

Mu bubanyi n’amahanga yagerageje kongera kubana neza n’abaturanyi be harimo  n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 22, Gashyantare, 2022 yabwiye abagize Urwego rw’abikorera ku giti cyabo mu gihugu cye ko igihe kigeze ngo bakorere hamwe bateze u Burundi imbere.

Raporo z’Imiryango mpuzamahanga zikunze gutangaza ko u Burundi buri mu bihugu bya mbere bikeennye ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version