Birashoboka ko ari we Perezida wa Repubulika iyo ari yo yose ugaragaye mu murima ari guhingana n’umugore we. Uwo ni Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wahinganaga n’umugore we bakikijwe n’abaturage nabo bari guhinga.
Hari mu Ntara ya Muramvya ku musozi wa Mpehe aho yari yagiye kwifatanya n’abahatuye gusarura no kwishimira ko bejeje.
Ndayishimiye yashimye abahinzi b’i Muramvya ko bateye hakiri kare, bakeza ariko asaba abashinzwe ubuhinzi kongera imbaraga mu buhinzi bwa kijyambere.
Lors de la récolte des pommes de terre sur la Colline Mpehe @MuramvyaProv, le Président Evariste #Ndayishimiye, qui était accompagné par SE @Burundi1stLady, a interpellé les agronomes #Burundi-ais à adopter les techniques agricoles modernes afin d’augmenter la production. pic.twitter.com/vJY51lnAmV
— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) August 24, 2022
Avuga ko ubu ari bwo buhinzi bugezweho, butuma umuhinzi yihaza mu biribwa ariko akaba yasagurira n’isoko.
U Burundi ni igihugu gituwe n’abaturage batunzwe ahanini n’umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Kiri mu bihugu bikennye kurusha ibindi muri Afurika ariko impamvu yabiteye n’intambara z’urudaca ziterwa n’ibibazo bya Politiki byaranze iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1962.
N’ubwo u Burundi bukennye, ariko siko byagombye kugenda.
Bufite abaturage b’abahanga kandi bifuza amahoro kugira ngo bakore batere imbere.
U Burundi kandi bufite amabuye y’agaciro yarufasha kuzamura urwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga.
Perezida Ndayishimiye akunze kugaragara kenshi ari mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage birimo n’ubworozi bw’amatungo magufi ariko yororoka vuba nk’ingurube n’ihene.
Aya matungo azwiho gutanga umusaruro vuba k’uburyo zikenura umuntu mu buryo bwihuse.