Umunyamerika witwa Peter Greenberg uri mu nshuti z’u Rwanda zikomeye ari mu Rwanda aho ari gutegura ikiganiro yise Global Travel Updates. Muri Mata, 2018 Greenberg yaje mu Rwanda akorana filimi mbarankuru na Perezida Kagame.
Ni filimi yerekana ubwiza bw’u Rwanda n’amateka yarwo kugeza ku majyambere rwari ruriho muri uwo mwaka, bakaba barayise Rwanda: The Royal Tour.
The Royal Tour ni filimi mbarankuru Greenberg akoreshamo abantu bakomeye ku isi kuko mu myaka icyenda ishize hari iyo yakoranye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu.
Mu mwaka wa 2022, nabwo yakoranye iyi filimi na Perezida wa Tanzania witwa Samia Suluhu Hassan.
Hashize imyaka 12 nabwo akoze filimi nk’iyi muri Mexique.
Kuri X, yanditseho ko yaje mu Rwanda akumbuye ingagi zo mu birunga kuko ubwo aheruka, yari yazisuye ari kumwe na Perezida Kagame muri Rwanda bari gukora The Royal Tour.
Avuga ko yishimiye guhura n’umugabo wari ubayoboye icyo gihe witwa François.
Peter Greenberg avuga ko ibikubiye mu ruzinduko yajemo mu gutegura ikiganiro Global Travel Updates bitambuka muri iki kiganiro kiri butambuke kuri uyu wa Kane saa sita zuzuye ku isaha mpuzamahanga, biraba ari saa munani zuzuye ku isaha y’i Kigali.
This week the Global Travel Update comes from #Rwanda. Of course I had to be reunited with my gorilla tracking and ranger team and the legendary Francois (right), who guided me and President Kagame when we shot The Royal Tour. Today’s trek was amazing. Here’s one fearless… pic.twitter.com/yKyEHnTeZV
— Peter S. Greenberg (@PeterSGreenberg) November 1, 2023
Ababishaka baraba babikurikirana no ku mbuga nkoranyambaga zose akoresha.