Justin Nseengiyumva, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko byaba bibabaje abarangiza Kaminuza birundumuriye mu byangiza birimo ubusinzi n’ubunebwe.
Yabivugiye muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo yitabiraga igikorwa cyo kubaha impamyabumenyi cyabereye i Huye ahari icyicaro gikuru gikuru cy’iyi Kaminuza ifite amashami henshi.
Abanyeshuri 9,526 nibo bahawe iyo mpamyabumenyi.
Dr. Justin Nsengiyumva yababwiye ko kurangiza icyiciro kimwe cy’ubumenyi biba bigomba kuba intandaro yo kwiga ikindi kuko ubumenyi budashira.
Yababwiye ko akanyamuneza kagaragara ku maso yabo gakwiye kubashishikariza gukomereza aho bagejeje biga.
Ati: “Mwirinde kandi imyitwarire idakwiye n’ingeso mbi zose zirimo ubusinzi, ubunebwe, kwiyandarika ndetse n’ibindi kuko bishobora gutuma mutagera ku nzozi zanyu.”
Nsengiyumva yabasabye guhora bazirikana ko ari bo igihugu kitezeho iterambere ry’ejo hazaza, ababwira ko ubumenyi bakuye muri Kaminuza ku kiciro cyabo bugomba gukoreshwa mu kugeza abandi ku iterambere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabijeje ko mu muhati wabo wo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, Leta izakomeza kubaba hafi.
Mu izina rya Guverinoma, Nsengiyumva yashimiye ababyeyi b’abo bana bababaye hafi muri urwo rugendo rw’amashuri, avuga ko umuhango wo kubaha impamyabumenyi ari ikimenyetso cy’uko bataruhiye ubusa.
Ati: “Tubashimiye ibyo bakoze byose mukaba mugeze kuri uyu munsi kandi dufatanyije nabo kubifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo itandukanye muzakora.”
Nsengiyumva ashima n’abarimu bigishije abo bantu bakabagira intiti z’igihugu, ashima ko batigeze badohoka ku murimo biyemeje.