Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Irasaba Abanyonzi Kubahiriza Isaha Yo Gutaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Irasaba Abanyonzi Kubahiriza Isaha Yo Gutaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2023 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu rwego rwo kugabanya ibyago by’uko abatwara amagare bahura n’impanuka zitewe n’uko bwije, nta gare rigomba kuba rikiri mu muhanda guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kubera ko amagare ari ikinyabiziga gito kandi kitagira ibikiranga umuntu ashobora kubona kikiri kire, akunze guhura n’ingorane zo kugongwa.

Ibi ni bimwe mu byatumye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga aherutse kwibutsa abanyonzi ko guhera saa kumi nebyiri z’umugoroba nta gare ryemerewe kuba riri kugenda mu muhanda.

Si icyemezo kireba abanyonzi gusa, ahubwo kireba n’abandi bose batwara amagare kubera impamvu zitandukanye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

ACP Boniface Rutikanga yagize ati: “ …Ubundi guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba amagare yose agomba kuba yavuye mu muhanda, iki n’icyemezo kireba igihugu cyose kuko nta terambere ririmo urupfu.”

Yari akomoje ku cyo abanyamakuru ba Radio/TV 10 bari bamubwiye ko ari akarengane abanyonzi bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko bakorerwa n’abapolisi bafata amagare yabo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abo banyonzi bavuga ko kubavana mu muhanda kuri iyo saha ari ukudindiza imikorere yabo.

Kuri ACP Rutikanga, igare ryo mu ijoro ntirigira ibiriranga, ngo uribonere kure.

Ati: “ Ubundi igare mu ijoro ntirigira ibirango. Nyuma y’abamotari, abanyonzi nibo ba kabiri bakora impamvuka zirimo n’izibahitana. Nibitonde bakurikize amabwiriza Leta yashyizeho”.

- Advertisement -

Ku kibazo cy’abanyonzi bafatwa saa kumi nimwe i Ngoma yavuze ko agiye kubikurikirana bikaza gusobanuka.

TAGGED:AbanyonzifeaturedImpanukaLetaNgomaPolisiRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yaganiriye N’Ikigo Cy’Abanyamerika Gikurikirana Ibibera Ku Isi
Next Article Kazungu Azaburanira Mu Rukiko Rw’Ibanze Rwa Kicukiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

Umwami W’Ubwongereza Atinya Ko Canada Izomekwa Kuri Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'UbuhangaUbuzima

Uhumeka Inshuro 20,000 Ku Munsi-Ariko Se Ubikora Neza?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Igiye Kubakwamo Hoteli Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?