Polisi Irasaba Abanyonzi Kubahiriza Isaha Yo Gutaha

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu rwego rwo kugabanya ibyago by’uko abatwara amagare bahura n’impanuka zitewe n’uko bwije, nta gare rigomba kuba rikiri mu muhanda guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kubera ko amagare ari ikinyabiziga gito kandi kitagira ibikiranga umuntu ashobora kubona kikiri kire, akunze guhura n’ingorane zo kugongwa.

Ibi ni bimwe mu byatumye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga aherutse kwibutsa abanyonzi ko guhera saa kumi nebyiri z’umugoroba nta gare ryemerewe kuba riri kugenda mu muhanda.

Si icyemezo kireba abanyonzi gusa, ahubwo kireba n’abandi bose batwara amagare kubera impamvu zitandukanye.

- Advertisement -

ACP Boniface Rutikanga yagize ati: “ …Ubundi guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba amagare yose agomba kuba yavuye mu muhanda, iki n’icyemezo kireba igihugu cyose kuko nta terambere ririmo urupfu.”

Yari akomoje ku cyo abanyamakuru ba Radio/TV 10 bari bamubwiye ko ari akarengane abanyonzi bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko bakorerwa n’abapolisi bafata amagare yabo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abo banyonzi bavuga ko kubavana mu muhanda kuri iyo saha ari ukudindiza imikorere yabo.

Kuri ACP Rutikanga, igare ryo mu ijoro ntirigira ibiriranga, ngo uribonere kure.

Ati: “ Ubundi igare mu ijoro ntirigira ibirango. Nyuma y’abamotari, abanyonzi nibo ba kabiri bakora impamvuka zirimo n’izibahitana. Nibitonde bakurikize amabwiriza Leta yashyizeho”.

Ku kibazo cy’abanyonzi bafatwa saa kumi nimwe i Ngoma yavuze ko agiye kubikurikirana bikaza gusobanuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version