Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Na RIB Bakomeje Uruzinduko Muri Singapore, Hari Amasezerano Basinye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Na RIB Bakomeje Uruzinduko Muri Singapore, Hari Amasezerano Basinye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2022 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko rw’iminsi ine barimo muri Singapore, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe na mugenzi we  uyobora RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga basinye amasezerano y’ubufatanye harimo n’ubwo gucunga umutekano wo mu muhanda.

Kuri uyu Gatatu, Taliki ya 24 Kanama, 2022 basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa ndetse n’icyicaro cy’Ishami rya Polisi ya Singapore rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

IGP Munyuza n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bakiriwe n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe amahugurwa, DAC Wendy Koh wabasobanuriye  gahunda zitandukanye z’amagurwa atangwa na Polisi ya Singapore.

Bunguranye ubunararibonye ku bijyanye n’uburyo n’ingamba zashyizweho mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Baganiriye no ku ngingo yo guteza imbere ubushobozi harimo n’ubufatanye mu mahugurwa no guhuza gahunda z’amahugurwa.

Ibi biri no mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore ku wa Kabiri Taliki ya 23 Kanama, 2022.

Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, narwo rwasinyanye na Polisi ya Singapore amasezerano y’imikoranire.

Amasezerano ku mpande zombi azaziha ububasha bwo gufatanyiriza  hamwe mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kungurana ubunararibonye, guhanahana amakuru no gufatanya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Muri yo hakubiyemo kandi ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa  rishingiye ku gitsina rikorerwa abana binyuze kuri murandasi, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage no kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.

- Advertisement -
IGP Dan Munyuza ashyira umukono ku masezerano hagati ya Polisi zombi
TAGGED:MunyuzaPolisiRIBRwandaSingapore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DJ Neptune Wo Muri Nigeria Afitanye Umushinga Na Bruce Melodie
Next Article Perezida Kagame Yongeye Gusura Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?