Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Na RIB Bakomeje Uruzinduko Muri Singapore, Hari Amasezerano Basinye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Na RIB Bakomeje Uruzinduko Muri Singapore, Hari Amasezerano Basinye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2022 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko rw’iminsi ine barimo muri Singapore, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe na mugenzi we  uyobora RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga basinye amasezerano y’ubufatanye harimo n’ubwo gucunga umutekano wo mu muhanda.

Kuri uyu Gatatu, Taliki ya 24 Kanama, 2022 basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa ndetse n’icyicaro cy’Ishami rya Polisi ya Singapore rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

IGP Munyuza n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bakiriwe n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe amahugurwa, DAC Wendy Koh wabasobanuriye  gahunda zitandukanye z’amagurwa atangwa na Polisi ya Singapore.

Bunguranye ubunararibonye ku bijyanye n’uburyo n’ingamba zashyizweho mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Baganiriye no ku ngingo yo guteza imbere ubushobozi harimo n’ubufatanye mu mahugurwa no guhuza gahunda z’amahugurwa.

Ibi biri no mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore ku wa Kabiri Taliki ya 23 Kanama, 2022.

Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, narwo rwasinyanye na Polisi ya Singapore amasezerano y’imikoranire.

Amasezerano ku mpande zombi azaziha ububasha bwo gufatanyiriza  hamwe mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kungurana ubunararibonye, guhanahana amakuru no gufatanya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Muri yo hakubiyemo kandi ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa  rishingiye ku gitsina rikorerwa abana binyuze kuri murandasi, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage no kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.

IGP Dan Munyuza ashyira umukono ku masezerano hagati ya Polisi zombi
TAGGED:MunyuzaPolisiRIBRwandaSingapore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DJ Neptune Wo Muri Nigeria Afitanye Umushinga Na Bruce Melodie
Next Article Perezida Kagame Yongeye Gusura Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?