Polisi Ntishinzwe Guhana Gusa, Ishinzwe No Kwigisha Imyitwarire Iboneye

Ibi byagaragaye kuri uyu wa Kane tariki 17, Kamena, 2021 ubwo ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ryegeraga abamotari rikabibutsa akamaro ko gukurikiza neza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Murenge wa Muhima , ahitwa Yamaha mu Karere ka Nyarugenge.

Assistant Commissioner of Police( ACP) Teddy Ruyenzi ushinzwe imiyoborere mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, afatanyije n’abandi bapolisi, yegereye abamotari abibutsa ko kwirinda COVID-19 bakayirinda n’abo batwara ari bo bigirira akamaro.

Yagize ati: “Ni inshingano y’umushoferi ndetse n’undi wese utwaye ikinyabiziga kureba ko uwo atwaye yambaye neza agapfukamunwa. Hashize iminsi tubona ko abantu bakoresha umuhanda basa n’abadohotse ku mabwiriza, yego bamwe turabafata tukabahana ariko ‘ni na ngombwa ko dukora ubu bukangurambaga’ tubibutsa ko kubahiriza aya mabwiriza bibareba.”

ACP Ruyenzi yibukije abamotari ko mbere yo guha umugenzi ingofero yabugenewe, bafite inshingano yo kubanza kumubwira kwambara agatambaro mu mutwe, nabo bagatera umuti  iyo ngofero kugira ngo bice mikorobe kandi aho bari hose bagahorana uwo muti (hand sanitizer).

- Advertisement -

Yabibukije  ko mu gihe bahagaze bategereje abagenzi bagomba guparika bahanye intera.

Polisi ifite inshingano yo kwigisha no guhugura abaturage imyitwarire iboneye

Ku rundi ruhande ariko, yababwiye ko abazinangira ntibubahirize ariya mabwiriza hari ibihano bazahabwa.

Yababwiye ko umuntu wese urenze kuri aya mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya kiriya cyorezo acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25,000 Frw n’ikinyabiziga cye kigafungwa iminsi itanu(5).

Abamotari n’abagenzi babivuga ho iki?

Umugenzi witwa Ngendahimana Emmanuel wageze hamwe muho buriya bukangurambaga bwa Polisi bwakorewe aturutse Rwandex mu Karere ka Kicukiro agana i Nyarugenge, yavuze ko mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 yambara agapfukamunwa neza, agakaraba kenshi akoresheje isabune n’amazi meza, yajya gufata ikinyabiziga yaba adafite umuti wabugenewe akabanza kujya gukaraba.

Yagiriye bagenzi be inama yo kumwigana, nabo bakajya bakora batyo.

Hari umumotari witwa Ildephonse Ngarambe utwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu modoka za rusange wavuze ko mbere y’uko ahagurutsa imodoka ye abanza kugenzura ko abagenzi atwaye bubahirije amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa neza ndetse banahanye intera, ‘ubyanze akamusohora.’

Intego y’ubukangurambaga bwa  Polisi ngo ni ukongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye.

Ubuyobozi bwayo buvuga abagenzi n’abatwara ibinyabiziga ‘bagomba kwibutswa kandi bagakurikiza’ amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Ayo mabwiriza  arimo gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana intera, gutwara abagenzi batarenze 50% mu modoka za rusange zitwara abagenzi, abatwara imodoka zabo ku giti cyabo bakubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

COVID-19 yigeze gutuma abamotari bakubitika…

Ubwo Leta yoroshyaga ingamba zo kwirinda COVID-19 nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo ya mbere, abamotari bari mu bantu bakomeje kubuzwa gutangira akazi kubera ko akazi kabo gashobora kuba intandaro yo kwandura cyangwa kwanduzanya kiriya cyorezo mu buryo bworoshye.

Bamaze igihe kinini bari mu ngo zabo batarakomorerwa.

Baje gukomororwa nyuma ariko bidatinze, Guma mu rugo ya kabiri iraza barongera basubira mu rugo. Icyo gihe inzego z’ubuzima zavugaga ko abamotari bari mu bantu badohotse ku mabwiriza bituma umubare w’abandura wiyongera.

Izi ngamba zatumye bakubitika.

Ubwo bakomorerwaga muri Kamena, 2020, ibyishimo byabaye byinshi muri Kigali no mu yindi mijyi minini mu Rwanda.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kucyanduzanya, inzego z’ubuzima na RURA zategetse abamotari ko ingofero igenewe umugenzi ikurwaho ikirahure, buri mugenzi akagira agatambaro atega mu mutwe, akambara neza agapfumunwa n’amazuru kandi ingofero yambaye ikaba yabanje guterwa umuti wica virusi na mikorobe.

Ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’inzego z’ubuzima busaba abamotari kwitwararika bakirinda ko byagaragara ko akazi bakora kari mu gatuma Abanyarwanda benshi bandura, bityo bakaba bafatirwa izindi ngamba zabagiraho ingaruka mbi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version