Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Abakekwaho Kurangura Urumogi Muri RDC Na Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Abakekwaho Kurangura Urumogi Muri RDC Na Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2021 11:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri tariki ya 13 Mata yataye muri yombi abantu batandukanye, bafatanywe ibipfunyika by’urumogi bikekwa ko bakwirakwizaga mu baturage.

Polisi yatangaje ko mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze hafatiwe umugabo w’imyaka 39, wafatanwe udupfunyika ibihumbi 2.363 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko hari umwe mu baturage bakoreshaga ibiyobyabwenge nyuma aza kubireka, atanga amakuru abapolisi bajya gufata uwabimugurishaga.

Ati “Yaje gufatanwa udupfunyika ibihumbi 2363 adushyiriye umukiriya.”

CIP Karekezi yavuze ko uwo mugabo yemeye ko yari asanzwe akura urumogi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaruranguza abacuruzi bato cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Yavuze ko mu minsi ishize hari umukozi we wafashwe n’inzego z’umutekano afatanwa udupfunyika ibihumbi 6 by’urumogi, nyuma undi amuzanira ruriya yafatanwe. Yavuze ko ubucuruzi bw’urumogi abumazemo igihe kinini akaba arucuruza mu Karere ka Rubavu urundi akaruranguza abajya kurucuruza mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Usibye mu Karere ka Rubavu, kuri uwo munsi mu Karere ka Rulindo hafatiwe abantu babiri barimo uw’imyaka 33 n’undi wa 26, bafatanwe ibiro umunani by’urumogi.

Aba banafatanywe moto bifashishaga bakwirakwiza urumogi. Bavuga ko urwo rumogi barukura muri Uganda.

Muri ako Karere ka Rulindo kandi ku wa 13 Mata, mu nzu y’umuturage abapolisi bahasanze udupfunyika tw’urumogi 184.

Ni mu gihe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, umuturage w’imyaka 31 yafatanwe udupfunyika tunini 37 tw’urumogi.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakorerwe amadosiye ndetse hanakorwe iperereza ryimbitse ku byaha byabo.

Iteka rya minisitiri w’ubuzima ryo mu 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 20.000.000 Frw ariko atarenze 30.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:featuredPolisi y'u RwandaRDCUgandaUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amatariki Ya Tour Du Rwanda 2021 Yatangajwe ‘Bidasubirwaho’
Next Article Isezerano Rya Perezida Kagame Mu 1999 Ryasohoreye I Gatonde
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?