Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bane Bafashwe Bagiye Kugurisha Ifumbire Ya Leta Muri Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Abanyarwanda Bane Bafashwe Bagiye Kugurisha Ifumbire Ya Leta Muri Uganda

admin
Last updated: 20 June 2021 7:53 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, mu minsi ibiri imaze gufata ibilo 550 by’ifumbire Leta igenera abahinzi muri gahunda ya Nkunganire, yari igiye kugurishwa muri Uganda.

Ku wa Kane tariki ya 17 Kamena, 2021 abantu bane bafatanywe ibilo 450, naho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 hafatwa ibilo 100, abari bayikoreye bacika inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, SP Aphrodise Nkundineza yavuze ko abafashwe ku wa Kane bavuze ko iyo fumbire bayihawe n’umuhinzi witwa Ndungutse Claude ngo bayimujyanire muri Uganda, bafatirwa mu nzira ari nijoro bataragerayo.

Uwo Ndugutse aracyarimo gushakishwa kugira ngo hamenyekane neza aho akura iyo fumbire.

Yagize ati: ”Hari ku mugoroba wa tariki ya 17 Kamena saa tatu, umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Kagari ka Kamanyana, Umudugudu wa Kabira aduha amakuru avuga ko hari abantu abonye bikoreye ibintu berekeza muri Uganda. Twahise dukorana n’izindi nzego z’umutekano dufata abasore bane bikoreye imifuka turebye dusanga n’ifumbire irimo.”

SP Nkundineza  avuga ko bariya basore bane bamaze gufatwa bavuze ko ari akazi bari bahawe, ko batazi aho uwakabahaye akura iyo fumbire. Buri muntu yari yamwemereye 1000 Frw nk’igihembo bamaze kuyigeza muri Uganda.

Kuri uyu wa Gatandatu abapolisi nanone bafashe ibilo 100 by’iyo fumbire ya Nkunganire nayo yari ijyanywe muri Uganda, ariko abari bayikoreye bikanze abapolisi bayikubita hasi bariruka.

SP Nkundineza yagaye abantu bafite ingeso mbi yo gusahura ibyo Leta igenera abaturage ngo biteze imbere mu buhinzi, ahubwo bakajya guteza imbere ikindi gihugu.

Ikibabaje kurushaho ng ni uko bagarukana ibiyobyabwenge biza kwangiza ubuzima bw’abantu.

Yavuze ko iriya fumbire ari iyo Leta igenera abaturage b’abahinzi kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Yabibukije ko bagomba kwirinda kujya muri kiriya gihugu cya Uganda kubera icyorezo cya COVID-19 kiriyo.

Ati ”Ikintu cya mbere dukangurira abaturage ni ukwirinda kujya muri kiriya gihugu kuko twese tuzi ibihe barimo kubera ubukana bw’icyorezo COVID-19 kiri yo. Bashobora kunyura mu nzira za rwihishwa bakajyayo bagahura n’abaturage baho bakagarukana kiriya cyorezo, babyirinde, birinde gukururira akaga abatuye u Rwanda.”

Abafashwe bahise bapimwa icyorezo cya COVID-19 nyuma bakazashyirwa mu kato mbere y’uko bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo hatangire iperereza.

Nibahamwa n’icyaha bashobora kuzahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TAGGED:COVID-19featuredIfumbireNkunganirePolisi y’u RwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubukwe Bwasorejwe Muri Stade Kubera Kwica Amabwiriza Yo Kwirinda COVID-19
Next Article Kigali Hari Imihanda Yafunzwe ‘By’Agateganyo’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?