Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Bamwe Mu Binjizaga Urumogi Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Bamwe Mu Binjizaga Urumogi Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 April 2021 7:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gicumbi na Nyamasheke ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu batatu, bakekwaho kuba mu bakwirakwizaga urumogi muri utwo turere baruvanye muri Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 25 wafatanwe ibiro 28 by’urumogi afatirwa mu Karere ka Gicumbi, umugabo w’imyaka 40  n’umugore wa 48 bafatanywe udupfunyika 1073 tw’urumogi mu Karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP Jean Bosco Minani yavuze ko gufatwa kwabo kwabaye ku wa Kane tariki ya 08 Mata, biturutse ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’ umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Mu gihe cya saa tanu z’ijoro nibwo Polisi n’izindi nzego bari mu kazi nk’uko bisanzwe babonye moto ihetse abantu babiri bafite imifuka ibiri, iza ibagana, uwari utwaye moto yikanze abashinzwe umutekano ahita ayivaho ariruka, nyiri urwo rumogi  ari na we wari urukikiye yabuze uko yiruka arafatwa.”

SP Minani avuga ko akimara gufatwa yemereye Polisi ko urwo rumogi avuye kururangura mu gihugu cya Uganda ndetse ko atari ubwa mbere agiye kurukurayo.

Ahandi hafatiwe urumogi nabwo biturutse ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano ni mu kiyaga cya Kivu, mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri.

Umusore yafatanywe udupfunyika 1.073 yari akuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Demokarasi ya Congo, we n’uwo yari aruzaniye bafatwa bamaze guhurira mu mazi ngo arumuhe.

SP Minani yashishikarije abaturage kujya batangira amakuru ku gihe aho baketse uwo ari we wese wijandika mu biyobyabwenge, kuko kenshi aribyo bikunze kuba intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 20.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni 30.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi.

TAGGED:featuredPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuraperi DMX Yapfuye
Next Article Indege Za Boeing 737 Max Zatahuweho Ibindi Bibazo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?