Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gicumbi na Nyamasheke ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu batatu, bakekwaho kuba mu bakwirakwizaga urumogi muri utwo turere baruvanye muri Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abafashwe ni umusore w’imyaka 25 wafatanwe ibiro 28 by’urumogi afatirwa mu Karere ka Gicumbi, umugabo w’imyaka 40 n’umugore wa 48 bafatanywe udupfunyika 1073 tw’urumogi mu Karere ka Nyamasheke.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP Jean Bosco Minani yavuze ko gufatwa kwabo kwabaye ku wa Kane tariki ya 08 Mata, biturutse ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’ umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Yagize ati “Mu gihe cya saa tanu z’ijoro nibwo Polisi n’izindi nzego bari mu kazi nk’uko bisanzwe babonye moto ihetse abantu babiri bafite imifuka ibiri, iza ibagana, uwari utwaye moto yikanze abashinzwe umutekano ahita ayivaho ariruka, nyiri urwo rumogi ari na we wari urukikiye yabuze uko yiruka arafatwa.”
SP Minani avuga ko akimara gufatwa yemereye Polisi ko urwo rumogi avuye kururangura mu gihugu cya Uganda ndetse ko atari ubwa mbere agiye kurukurayo.
Ahandi hafatiwe urumogi nabwo biturutse ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano ni mu kiyaga cya Kivu, mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri.
Umusore yafatanywe udupfunyika 1.073 yari akuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Demokarasi ya Congo, we n’uwo yari aruzaniye bafatwa bamaze guhurira mu mazi ngo arumuhe.
SP Minani yashishikarije abaturage kujya batangira amakuru ku gihe aho baketse uwo ari we wese wijandika mu biyobyabwenge, kuko kenshi aribyo bikunze kuba intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 20.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni 30.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi.