Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafatanye Abantu Babiri Udupfunyika 7500 Tw’Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yafatanye Abantu Babiri Udupfunyika 7500 Tw’Urumogi

admin
Last updated: 13 September 2021 8:40 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri abapolisi bakorera mu Karere ka Nyabihu bafashe abantu babiri barimo uw’imyaka 21 n’undi ufite 34, bahetse ku igare udupfunyika 7493 tw’urumogi.

Bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Nyakigezi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief  Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere  Karekezi  yavuze ko bariya bantu bafashwe  n’abapolisi ubwo bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda.

Bahagaritse igare ryari ririho abantu batati, barebye ibyo bafite mu mufuka basanga harimo urumogi.

Yagize ati ”Abapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda babona igare rije ririho abantu batatu, Niyomugabo Theoneste niwe wari uritwaye (umunyonzi) abandi babiri bicaye inyuma hagati yabo harimo umufuka munini. Abapolisi bagize amakenga barabahagarika, bakimara kubahagarika umwe yahise yiruka aracika.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi barebye ibiri mu mufuka bari bafite basanga harimo urumogi udupfunyika 7, 493.

Bamaze gufatwa bavuze ko bari bavuye mu Karere ka Musanze bagiye mu Karere ka Muhanga banyuze mu muhanda wa Shyira.

Ntibavuga uwari ubahaye urwo rumogi n’uwo bari barushyiriye i Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abatwara abagenzi kujya bitondera abantu n’ibintu batwaye, bagashyira imbere umutekano w’Igihugu aho kwihutira indonke z’amafaranga.

Ati “Uriya munyonzi Niyomugabo yanze kuvuga amafaranga yari guhembwa ariko uko yangana kose duhora dukangurira abatwara abagenzi kujya birinda indonke zishobora kubashyira mu kaga ahubwo bagashyira imbere umutekano w’Igihugu. Uriya  yari atwaye abantu bafite urumogi kandi nawe abizi ko arirwo, ubu agiye gushyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje akangurira abaturarwanda gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya abashaka guhungabanya umutekano no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu bihungabanya umutekano w’Igihugu.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira hatangire iperereza. Ni mugihe hagishakishwa undi bari kumwe wahise acika.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 20.000.000 Frw ariko atarenze 30.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:MuhangaNyabihuPolisi y’u RwandaUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Nkunganire’ Yahabwaga Abatumiza Hanze ‘Zimwe Mu Mbuto’ Igiye Kuba Ihagaze
Next Article Hagiye Gusohoka iPhone Ikorana Na Satelite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?