Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yarohoye Imibiri Y’Abagabo Babiri, Umwe Yariyahuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yarohoye Imibiri Y’Abagabo Babiri, Umwe Yariyahuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2022 12:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri mu Karere ka Nyanza baherutse gupfa baguye mu cyuzi cya Nyamagana, umwe bikaba bivugwa ko yiyahuye. Kuri uyu wa Kane nibwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryafashije mu gushakisha imibiri ya bariya bagabo, iraboneka.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazobereye gutabara no gushakashaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (Divers) bakuye mu mazi imibiri ibiri y’abantu bari baguye mu mazi.

Amakuru avuga ko umwe muri bariya bagabo witwa Niringiyimana Jean Claude w’imyaka 26 yiyahuye muri kiriya cyuzi taliki 08, Gashyantare, 2022.

Yari atuye mu Mudugudu wa Karusimbi, Akagari ka Gishike, Umurenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza.

Bidatinze, undi mugabo witwa Jean Pierre Harindintwari nawe yaguye  mu cyuzi cya Bishya arimo kuroba.

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent Theobald Karekezi niba nta kintu cyaba cyorohereza abashaka kwiyahura mu cyuzi cya Nyamagana kubikora, atubwira ko ntacyo kuko kiriya cyuzi ‘cyose kizitiye.’

Ati: “ Kiriya cyuzi kirazitiye ubwo rero uwashaka kukijyamo yaba yabanje kubitekerezaho.”

Hari andi makuru twahawe n’umwe mu bakozi ku Karere ka Nyanza watubwiye ko mu by’ukuri umuntu atavuga ko cyose kizitiye, ahubwo ngo gikozwe k’uburyo gifite ibintu yise ‘ingazi’ bishobora gutuma umuntu adahita yiyahura ariko ngo uwashatse kwiyambura ubuzima ntajya abura uko abigenza.

Icyuzi cya Bishya cyapfiriyemo undi muturage gikora ku Mirenge ya Busasamana, Rwabicuma na Mukingo.

Ni icyuzi cyakozwe n’Ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi kitwa WASAC mu rwego rwo kugira ngo kibone uko kiyatunganyiriza mu ruganda rwayo ruri ahitwa Mpanga mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage n’imiryango ya banyakwigendera bari babuze uko babona imibiri ya banyakwigendera ngo ishyingurwe aribwo Polisi   yihutiye gukuramo iyo mibiri.

Ni ikibazo cyabaye mu Mirenge ibiri y’Akarere ka Nyanza

Yahaye abaturage inama yo kujya bageza ku bayobozi babo, inshuti zabo n’abandi ibibazo bafite aho kubicyemuza kwiyahura.

SP Kanamugire yagize ati: “Imiryango y’uriya wiyahuye bari barabuze umubiri we ngo bawushyingure, twitabaje ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bawukura mu mazi, mu gihe bari bakiri muri ibyo hamenyekana amakuru ko hari undi uguye mu cyuzi cya Bishya nawe bajya kumukuramo. Bose  imibiri yari yagiye hasi ku isayo.”

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abantu kwirinda kujya kuroba batazi koga kandi batanafite ibikoresho bishobora kubafasha.

Abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano ku biyaga n’iby’uzi biri aho baguye mu rwego two gukumira impanuka yose yahabera ikaba yahitana umuntu.

TAGGED:IcyuziNyanzaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Congo Zitabaje FDLR Mu Bitero Ziri Gutegura Kuri M23
Next Article Ingabo Za OTAN Zigiye Kwicara Zige Icyakorerwa U Burusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Umutekano W’Abana Urenze Indyo Yuzuye-Umuyobozi wa UNICEF Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?